Intumwa z’umuhuza mubiganiro by’abarundi zaganiriye n’abatavuga rumwe na Leta

Mu gihe hitegurwa isubukurwa ry’ibiganiro bihuza abarundi mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biriho, intumwa z’umuhuza muri ibi biganiro zashoje uruzinduko zarimo ziganira n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’uburundi.

Itsinda ry’abantu batandatu b’intumwa z’umuhuza mu biganiro by’abarundi zari zoherejwe i Bujumbura mu Burundi, zashoje urugendo rw’akazi rwari rwazizanye ziganira n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi buyobowe na Perezida Nkurunziza.

Benjamin William Mkapa, umuhuza w’ibiganiro bigamije gushakira amahoro abarundi, yohereje izi ntumwa muri iki gihugu ziganira n’abanyapolitiki batandukanye bari muburundi, ziganira kandi n’abayoboye amashyirahamwe atandukanye adaharanira imyanya y’ubutegetsi.

Nyuma yo kuganira n’aba banyepolitiki ndetse n’abayoboye amashyirahamwe atarwanira imyanya y’ubutegetsi mu Burundi, izi ntumwa zerekeje kuwazitumye kugira ngo zimushyikirize icyegeranyo cy’ibyavuye mu butumwa yazitumyemo.

Mu ruzinduko rw’icyumweru kimwe izi ntumwa zagiriye mu Burundi, zagenzwaga no kwereka abo bireba icyegeranyo cy’ibyavuye mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu byo muri afurika y’uburasirazuba baheruka kugira yabereye Tanzaniya. Izi ntumwa kandi zaganiriye n’abategetsi b’uburundi, abatavugarumwe nabo mu rwego rwo gutegura ikindi gihe cy’ibiganiro.

Sibomana Tasiyano, Umuvugizi w’ishyaka rya UPRONA ritemewe n’ubutegetsi bw’u Burundi, akaba n’umwe mubaganiriye n’intumwa zoherejwe n’umuhuza, atangaza ko izi ntumwa bagiranye ibihe byiza by’ibiganiro, akaba yizeza ko igihe cy’ibiganiro bidaheza kigiye gutangazwa mugihe cya vuba.

Muri iyi nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba yabereye mu gihugu cya Tanzaniya, basabye umuhuza w’ibiganiro by’abarundi ko yafasha mu gushaka umuti w’ibibazo by’abarundi mu gihe kitarenze amezi atandatu. Gusa muri ibi biganiro, Petero Nkurunziza perezida w’Uburundi ntabwo yabyitabiriye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →