Inzego za leta zirasabwa kunoza imitangire ya serivise ziha abazigana

Ifoto y'abayobozi

Transparency international Rwanda irasaba ko Imitangire ya serivise igomba kunozwa kuva mu nzego zibanze kuzamuka.

Mukarere ka kamonyi ni hamwe muhakorewe ubushakashatsi aho imitangire ya serivisi byagaragaye ko yasubiye inyuma mu mwaka wa 2015 ugereranije n’umwaka wa 2014 ,zimwe mu mpamvu zabiteye zikaba ari ukurangaranwa kw’abasaba serivisi , gusuzugurwa , ruswa , abatarujuje neza ibyasabwaga n’izindi mpamvu zinyuranye.

Mu kiganiro uru rwego rwagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Gacurabwenge na bamwe mu bayobozi b’akarere ka Kamonyi batanga zimwe muri serivisi zikunda gukenerwa n’abaturage byagaragaye ko impamvu nyamukuru yo kudahabwa serivisi neza ari ukurangaranwa , gusabwa kugaruka inshuro nyinshi bitewe n’ibyangombwa babasaba hamwe no kubura ababaha serivisi basaba n’izindi mpamvu zitandukanye.

Nkuko inzego zikurikirana abaturage bagaragaje ko urwego rw’umudugudu arirwo ruri ku isonga mu kutabaha serivisi neza , urwego rw’akagari rugakurikiraho , umurenge ukaza kurwego rwa gatatu hanyuma akarere kagakurikira( mu gutanga amanota uko serivisi zitangwa neza uva ku karere bikagenda bigabanuka bitaba byiza uko umanuka ujya ujya hasi mu mudugudu ).

Ifoto y'abaje munama
Nyuma y’isesengura ry’ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaye ko abakozi bakenerwa ndetse na serivisi abaturage bakenera cyane ari : abanyamabanga nshingwabikorwa , SACCO/amabanki , Mitiweli, Serivisi z’ubuzima, Ushinzwe irangamimerere, Ibiro by’ubutaka ,Umucungamali , uburezi, Veterineri n’izindi.

Ndabarushimana Colette umukozi wa Transparency International Rwanda ushinzwe intara y’amajyepfo n’uburasirazuba yabwiye intyoza.com ko hamwe n’abakorerabushake babo bazakomeza gufasha abaturage guharanira ko serivisi bahabwa ziba nziza.

Kuba abaturage kenshi badahabwa serivisi nziza, Colette avuga ko hari nubwo biterwa no kuba batamenyeshwa ibisabwa kugirango babone iyo serivisi aho none umuturage aza bakamutuma foto kopi ejo ikindi bityo agasiragizwa kubwo kutamenya ibisabwa.

Ifoto abaje munama babyina
Mugusaba ko umuturage yoroherezwa kumenya ibisabwa Colette agira ati

“nuko byibura na wamuturage uzi gusoma yabona ku muryango hamanitse serivisi zihakorerwa n’ibisabwa n’igihe bitwara kugirango ubwe wenyine abashe kubona neza ibyo afite n’ibyo abura “.