Inzego zibishinzwe ni zihaguruke ihame ry’uburinganire ryubahirizwe mu itangazamakuru-Depite Nyiragwaneza

Depite Nyiragwaneza Anatharie avuga ko inzego zibishinzwe zikwiye guhaguruka zigakurikirana iyubahirizwa ry’uburinganire mu itangazamakuru aho imibare y’abagore muri uyu mwuga ukiri ku kigero cyo hasi ugereranije n’ikigero gisabwa. 

Yabivugiye mu biganiro bigamije kongerera imbaraga uruhare rw’abagore mu itangazamakuru, byateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abagore bakora itangazamakuru (ARFEM)  hamwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 25 Werurwe 2019.

Depite Nyiragwaneza yagize ati “kongera umubare w’abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda si impuhwe ba nyiri ibitangazamakuru bagirira abagore, ahubwo ni ukubahiriza ihame ry’uburinganire no gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Guverinoma yo kugira byibura 30% by’abagore mu nzego z’ubuyobozi”.

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe guhagurukira ba nyiri ibitangazamakuru basigaye inyuma mu kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru-MHC, Peace Maker Mbungiramihigo, yagaragaje ko abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda bandana na 24% mu gihe abagabo ari 76%.

Icyo cyuho kikaba kigaragara cyane mu nzego z’ubuyobozi bw’ibitangazamakuru, aho abagore bakiri bakeya cyane.

Nkuko muri rusange abagore aribo benshi mu batuye u Rwanda ndetse izindi nzego zikaba zigeze kure mu kubaha imyanya mu buyobozi, abagore basanga bakwiye guhambwa n’umwanya ugaragara mu itangazamakuru ryemerwa nk’ubutegetsi bwa kane.

Umutesi Doreen,  Umuyobozi wungirije wa ARFEM avuga ko ibyo biganiro bigamije gufata ingamba zo kudaheza abagore mu nzego z’ubuyobozi bw’ibitangazamakuru.

Inzego zitandukanye zahuriye muri iyi nama ziyemeje ko hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu abagore bakiri bakeya mu itangazamakuru ry’u Rwanda.

Ernest kalinganire

Umwanditsi

Learn More →