Inzego z’umutekano zishe abaturage 2 bari mu myigaragambyo mu gihugu cya Myanmar

Abantu babiri bishwe n’urusasu abashinzwe umutekano muri Myanmar barashe ku bigaragambya bamagana abasirikare bahiritse ubutegetsi bwatowe na rubanda taliki yambere ukwezi kwa kabiri.

Abasirikare n’abapolisi bagera kuri 500 bahuriye mu mujyi wa Mandalay bakoresha amasasu, ibyuka biryana mu maso n’ibimodoka bimisha amazi afite ingufu mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga. Uretse abantu babiri baguye muri izo mvururu abandi 20 bakomerekeyemo.

Nkuko abanyamakuru bakorera muri icyo gihugu babivuga, abasirikare bashushubikanije abigaragambya, abanyamakuru n’abaturage bahasanzwe babarasa umugenda ibisasu bitera imyotsi iryana mu maso.

Inzego z’umutekano ziragenda zirushaho gukoresha ingufu ku bigaragambya banze gutezuka ku bikorwa byabo kuva inzego za gisirikare zitaye muri yombi umuyobozi watowe n’abaturage Aung San Suu Kyi n’ibidi byegera bye taliki ya mbere ukwezi kwa kabiri. Kuva icyo gihe nkuko VOA ibitangaza, igisirikare cyatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kumara igihe cy’umwaka umwe, kivuga ko amatora yabaye muri Myanmar mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize yibwe.

Kuva abo bayobozi bafungwa, nta munsi w’ubusa abigaragambya babarirwa mu bihumbi batigabiza imihanda bakerensheje amategeko y’umukwabu yashyizweho n’igisirikare. Bagenda bitwaje amafoto ya Suu Kyi batoreye kuyobora icyo gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →