Inzu y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda yafashwe n’inkongi y’umuriro

Inzu y’umuturirwa ya Pasiteri Bizimungu wabaye Perezida w’u Rwanda, yafashwe n’inkongi y’umuriro igobokwa na Polisi itarakongoka.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Kanama 2016, inzu y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Pasiteri Bizimungu iherereye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru akagari ka Kamukina yafashwe n’inkongi y’umuriro itabarwa na Polisi iyizimya itarakongoka.

Inzu ya Bizimungu Pasiteri yafashwe n’inkongi y’umuriro, iherereye inyuma ya ambasade y’abaholandi kugahanda gaturuka ahazwi nka KBC ka kagera munsi y’ahatuye ambasaderi wa Amerika, ni inzu y’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye ariko ikagira n’igice kitari gito gicururizwamo ibitabo kirimo isomero ry’Ikirezi (Ikirezi Library).

Uko inzu igaragara urebeye imbere.
Uko inzu igaragara urebeye imbere.

Ubwo iyi nzu y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Bizimungu Pasiteri, yafatwaga n’inkongi y’umuriro, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro ryatabaye ribasha kuzimya igice cyari cyahashwe n’inkongi bituma inzu idakongoka yose.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko Nyirabayazana w’iyi Nkongi y’umuriro ari umuriro w’amashanyarazi waba watewe n’ibikorwa byo gusudira byakorerwaga kuri iyi nyubako nubwo Polisi yo igikomeje iperereza riganisha ku kumenya imvo n’imvano y’iyi nkongi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →