Itangazamakuru rirasabwa kwibutsa abanyarwanda ko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko

Abanyamakuru barasabwa gukora inkuru zisobanurira zikanigisha abaturage ibirebana no gukuramo inda, aho bamwe bibwira ko bitakiri icyaha gihanirwa n’amategeko.

Barabisabwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho isanga hari abafashe nabi, ingingo zimwe na zimwe ziri mw’iteka rya Minisitiri w’Ubuzima, rishyiraho zimwe mu mpamvu zigena igihe umugore ashobora gukuramo inda ku bushake.

Mulisa Tom, Umuyobozi w’umuryango GLIDH, uharanira uburenganzira bwa Muntu, avuga ko hari abafashe amacuri ibiherutse gutangazwa mu iteka rya minisitiri w’ubuzima, No 002/MOH/20 ryo kuwa 08/04/2019, rishyiraho impamvu, uburyo n’igihe umugore yemererwa gukuramo inda ku bushake, hamwe n’amabwiriza ajyana nabyo.

Agira ati « hari abaturage bagiye babyumva ku maradiyo no mu bindi binyamakuru, bakibwira ko gukuramo inda bitakiri icyaha gihanwa n’amategeko. Abo nibo dusaba itangazamakuru guhugura kugira ngo hatagira abagwa mu ruzi barwita ikiziba ».

Iteka rya minisitiri w’ubuzima twavuze haruguru, rigena igihe, impamvu, uburyo n’ibindi, bishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yemererwa gukuramo inda ku bushake.

Ibyo ni; igihe ushaka gukuramo inda ari umwana wahohotewe, igihe uwatewe inda yafashwe ku ngufu, igihe habayeho kubana ku ngufu, igihe utwite yatewe inda n’umugabo bafitanye isano ya hafi iteganywa n’amategeko n’igihe gukomeza gutwita byavutsa ubuzima umubyeyi cyangwa umwana atwite.

Avuga ko ibi bifite amategeko, amateka n’amabwiriza abigenga, ku buryo bidashobora gukorwa mu buryo bwibeshyweho, cyangwa bubangamiye ikiremwa muntu.

Guharanira ko iri teka ryajyaho, iyo miryango yabitewe n’uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 mu rwanda bwagaragaje ko ku munsi umwe, abagore 10 bapfaga bagerageza gukuramo inda rwihishwa, abenshi bakaba barabaga bazitewe mu buryo bwavuzwe. Ndetse Leta igatanga amafaranga menshi yo kwita kuri abo bagore.

Imiryango yaharaniye ko iryo teka rya minisitiri w’ubuzima ryemezwa, ikaba isanga itangazamakuru rifite ubushobozi bwo kwibutsa abanyarwanda ko ritakuyeho amategeko mpanabyaha y’u Rwanda ndetse n’itegeko nshinga ry’igihugu, yose atemera na gato ko umugore akuramo inda.  Rikanabibutsa ko ibihano bikakaye bihabwa uwabikoze cyangwa uwabigerageje n’uwabimufashijemo uwo ariwe wese.

Uretse uwakuyemo inda atabyemerewe uhanwa, uzaramuka yitwaje impamvu zavuzwe haruguru zemewe mw’iteka rya minisitiri, agakuramo inda nyuma bikagaragara ko yabeshye, nawe azahanwa hakurikijwe amategeko ahana icyo cyaha, harimo igifungo cya burundu cyangwa kigera ku myaka 25.

Mulisa Tom avuga ko bafatanyije n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, basaba ko abantu batakwitiranya iryo teka ryashyiriweho kurengera abatwite ku buryo bwavuzwe no kwemererwa gukuramo inda nk’ihame.

Ernest Kalinganire

Umwanditsi

Learn More →