Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ryatangiye

Abanyeshuri barangije ikiciro cy’amashuri yisumbuye muri Kamonyi batangiye itorero rizamara iminsi icumi.

Itorero ryatangijwe taliki ya 11 Mutarama 2016, riri mu turere twose tw’u Rwanda aho abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bagiye kumara iminsi igera ku icumi biga amasomo atandukanye ashingiye ahanini ku indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Mu karere ka Kamonyi muri site enye zihari arizo , Ecose , Rukoma , Mugina na Kamonyi ; ikinyamakuru intyoza cyasuye site ya Ecose iri mu murenge wa Musambira ubwo iri torero ryatangizwaga ku mugaragaro abatozwa nabo bitabira ku bwinshi kugera aho batorezwa.

Uhereye mu gitondo abatozwa bagenda baza gahoro gahoro ariko uko amasaha yagiye yigirayo niko abatozwa bagiye barushaho kwiyongera aho kubanyeshuri 603 bateganijwe gutorezwa kuri Ecose abasaga 500 byagejeje saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bamaze kuhagera.

IMG-20160112-WA0002

Mbere yo gufungurirwa ku mugaragaro itorero abatozwa babanje gukora ikizamini cy’isuzuma bumenyi hanyuma yacyo ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buhagarariwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Claudine Uwineza aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye batangiza ku mugaragaro itorero.

Bimwe mu byasabwe uru rubyiruko birimo kwitwararika mubyo bakora , kugira ikinyabupfura , kwita ku impamvu yatumye baza mu itorero , gushyira imbaraga n’umwete kubyo bakora umunsi k’uwundi , kurangwa cyane n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ,kuba amaboko n’imbaraga z’igihugu cyababyaye.

Claudine Uwineza umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi yabwiye urubyiruko ko kuba intore bivukanwa, bigakuranwa, ndetse umuntu akaba yabisazana ngo naho ibindi bagenda babona ni ukongera cyangwa kwiyibutsa.

IMG-20160112-WA0001

Site ya Ecose niyo site nini kurusha izindi zose uko ari enye muri Kamonyi kuko iteganijwe gutorezwamo abanyeshuri basaga 600 bo mu mirenge ya Runda, Nyarubaka na Musambira . iri torero ry’abanyeshuri riteganijwe gusozwa taliki ya 20 Mutarama 2016, uko abatozwa bose bangana baturutse mu mirenge itandukanye basabwe kwirwariza kugera kuri site bagomba gutorezwa ho.

 

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →