Itsinda ry’abapoli biganjemo igitsina gore basimburanye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2019, ahagana saa 13h49 ni bwo itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bagera ku 160 ryiganjemo ab’igitsina gore riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni bahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Aba bapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo 160 bari bamazeyo umwaka umwe bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

Ni ku nshuro ya kabiri, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’abapolisi biganjemo ab’igitsina gore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, u Rwanda rukaba n’igihugu cya kabiri mu kugira abapolisikazi benshi mu butumwa bw’amahoro ku isi.

Mbere y’uko bagenda impanuro yagejeje kuri aba bapolisi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki ya 24 Kamena 2019, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza yabasabye kuzaba intangarugero mu mikorere no mu myifatire, gukoresha imbaraga n’ubuhanga mu kazi kabo kandi kinyamwuga, ababwira ko bazakomereza kubyo bagenzi babo basimbuye bari bamaze kugeraho.

Yagize ati “Ikintu cya mbere k’ingenzi kizatuma mukora akazi mushinzwe neza ni ugukorera hamwe nk’ikipe; ni mu korera hamwe muzabasha kubaka icyizere ku baturage muzaba mushinzwe kurinda, turabasaba kandi kuzubahiriza no kugendera ku ndangagaciro z’u Rwanda kugira ngo muzabashe gukora akazi kanyu neza.”

IGP Munyuza yakomeje ababwira ko bakwiye kwigira k’ubunararibonye bw’abandi bazasanga mu butumwa bw’amahoro no kubaha umuco w’igihugu bagiye gukoreramo. Abasaba kuzagaragaza ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe biranga abapolisi b’u Rwanda.

Ati “Amahugurwa mwahawe n’ubunyamwuga musanzwe mukorana ni byo bigomba kuzabaranga mu kazi kanyu mugiyemo, ikindi muzarangwe n’ikinyabupfura hagati yanyu, muzashyigikirane kugira ngo aho muzaba mukorera bababonemo umuco umwe ukwiye kubaranga nk’abanyarwanda. Muzazirikane indangagaciro za Polisi y’u Rwanda muharanire guhesha ishema igihugu cyababyaye.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yabibukije ko bafite akazi gakomeye kandi gasaba ubwitange mu butumwa bw’amahoro bagiyemo bityo ko bakwiye kugaragaza ubunyamwuga n’indangagaciro ziranga Polisi y’u Rwanda.

SSP Urujeni ugiye ayoboye itsinda.

Ababwira ko abaturage bagiye gucungira umutekano bakuwe mu byabo bityo ko bakwiye kubaremera icyizere mu kububakira aho kuba ,kubakorera ibikorwa by’isuku, kubaha imfashanyo mu buryo bushoboka ndetse n’ibindi byinshi bibaremamo icyizere cyo kubaho kandi neza . Ati“Ibikorwa nk’ibyo nibyo bikwiye kuzabaranga mu gihe muzamarayo”.

IGP Munyuza yasoje abifuriza kuzagira akazi keza mu butumwa bagiyemo no gutera ikirenge mu cya bagenzi babo basimbuye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →