• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Jenerali Edward Katumba Wamala, nyuma yo kurusimbuka yashimiye Imana

Umwanditsi
June 2, 2021

Muri video yafatiwe mu bitaro arwariyemo i Kampala, Jenerali Edward Katumba Wamala yabonetse ashimira Imana ko yamuhaye “andi mahirwe”, kandi asabira abantu gusengera uwo yise “mummy” kuko “amerewe nabi”.

Gen Wamala wabaye umugaba w’ingabo za Uganda, ubu akaba ari Minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi, kuri uyu wa kabiri yakomerekeye mu gitero cy’abitwaje intwaro bari kuri moto bagabye ku modoka ye.

Amasasu menshi bamishe ku modoka yishe umukobwa we Brenda Nantongo n’umushoferi we Haruna Kayondo.

Brenda Nantongo w’imyaka 32, ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko yari aherutse kurangiza amashuri ya kaminuza muri Amerika akagaruka gukorera muri Uganda abisabwe na se.

Muri video ngufi, Gen Wamala agira ati: “Imana yampaye andi mahirwe…Mwigira ubwoba, simfite ibikomere bikomeye, ni ku maboko gusa, nzamera neza…Ndabasabye musengere ‘mummy‘. Ameze nabi cyane”.

Kuri Twitter, igipolisi cya Uganda cyagaragaje amashusho ya CCTV kivuga ko abantu bagaragara kuri moto yafotowe ari bo bakekwaho kurasa ku modoka ya Minisitiri Wamala. Nta bantu barafatwa bashinjwa iki gikorwa, mu gihe hari umuhigo n’iperereza rikomeye mu kubashakisha.

Mu butumwa bwinshi yanditse kuri Twitter ku wa gatatu mu gitondo nkuko BBC ibitangza, Gen Wamala yavuze ko ashimira umurinzi we warashe asubiza ababateye kuko “ibintu byari kuba bibi kurushaho“.

Ati: “Ndasenga ngo umunsi umwe, abaterabwoba bashatse kunyica bagatwara ubuzima bw’umukobwa wanjye Brenda n’umushoferi Haruna bazagezwe mu bucamanza”.

Gusa mu myaka ya vuba ishize abantu benshi barimo abakomeye nk’umudepite, umupolisi mukuru n’umucamanza, bishwe mu buryo nk’ubu i Kampala, ariko iperereza nta cyagaragajwe ryagezeho.

Soma hano inkuru bijyanye:Uganda: General Katumba Wamala yarusimbutse rutwara umukobwa we n’umushoferi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga