Kacyiru: Abapolisi 57 bitabiriye amahugurwa ajyanye n’uburere mboneragihugu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda Kacyiru, hatangijwe amahugurwa y’iminsi itatu ajyanye n’uburere mboneragihugu, ariguhabwa abapolisi bagera kuri 57 mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abavugizi ba Polisi mu Ntara, abapolisi bashinzwe uburerere mboneragihugu mu Ntara ndetse no mu Turere (Political &Civic Education Officers).

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro umuyobozi ushinzwe imikoranire ya Polisi n’ abaturage muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yavuze ko aya mahugurwa bagiye guhabwa azabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi bakora.

Yagize ati “Ni ngombwa ko mu menya byinshi ku burere mboneragihugu nk’abantu muba bugufi y’abaturage kugira ngo mubashe gufatanya mu mikoranire ya hafi.” Yakomeje ababwira ko bakwiye kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo kugira ngo babishakire ibisubizo kuko aribyo bizatuma ibyaha bikumirwa bitaraba.

CP Munyambo yababwiye ko kuva Polisi ibayeho mu 2000 kugeza ubu imaze kwiyubaka mu buryo bugaragara cyane urwego rw’umutekano, ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda iza ku isonga mu kugira abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro ku isi.

Ati “Iki cyizere cyo kugira abapolisi benshi mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi, amahanga yakitugiriye kubera ko twabanje guha abaturage bacu umutekano. Niyo mpamvu mu kazi kanyu mukora ka buri munsi mukwiye guharanira ko umuturage w’u Rwanda abona umutekano usesuye, haba aho agenda, akorera n’aho atuye.”

CP Munyambo, yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiye kwegera abaturage mu rwego rwo kubamenyesha ibyo babacyeneyeho bakarushaho kugirana imikoranire myiza.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa Assistant Inspector of Police Emmanuel Uwimana avuga ko aya masomo bagiye guhabwa azabafasha kongera ubumenyi basanganwe bityo bibafashe gushyira mu bikorwa gahunda za Leta bagendeye ku ndangagaciro za Polisi kandi akazanabafasha kuba abanyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.

Aya mahugurwa agizwe n’amasomo agera kuri 20, bazayahabwa n’abantu batandukanye.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →