Kacyiru: Ubuyobozi bwa Polisi bwagiranye inama n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera arikumwe n’Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’Ingoboka (SGF) Dr. Nzabonikuza Joseph,Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abamotari (FERWACOTAMU) ku rwego rw’igihugu Ngarambe Daniel ndetse n’uhagarariye Yego Ltd Uwamahoro Aline baganirije abayobozi b’amakoperative n’abashinzwe imyitwarire bagera kuri 90 bakorera umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu mujyi wa Kigali, babaganiriza kugira uruhare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yavuze ko uburyo bwo gutwara abantu kuri moto bukorwa n’abantu benshi bityo bikaba bikwiye gukorwa neza mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda, abamotari bakumva ko bakwiye kugira uruhare runini mu gukumira impanuka zo mu muhanda bubahiriza amategeko awugenga.

Yagize ati “Twatangiye ubukangurambaga buzwi nka Gerayo Amahoro mu rwego rwo guhindura imyumvire y’abakoresha umuhanda bose, kugira ngo bigerweho neza ni ngombwa ko hanabaho amahugurwa y’abamotari n’abayobozi babo nka bamwe mu bagize igice kinini cy’abakoresha umuhanda.”

Yakomeje ababwira ko abayobozi b’amakoperative aribo bafite uruhare runini mu kugenzura imyitwarire mibi inkunze kuranga abamotari bamwe na bamwe kuko ariyo iza ku isonga mu guteza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

CP Kabera.

Yasabye ubuyobozi bwa FERWACOTAMU ko bukwiye kwegera abamotari bukamenya imyitwarire yabo ya buri munsi kuko aribyo bizatuma bamenya amakosa agenda akorwa n’abamotari.

Ati “Nk’abayobozi b’amakoperative mu kwiye gufata iyambere mu kurwanya amakosa akorwa n’abamotari nko guparika ahatemewe, kutubahiriza ibimenyetso by’umuhanda, kunyura ahatabugenewe ndetse no gusesera hagati y’ibindi binyabiziga bishobora guteza impanuka.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko muri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bahisemo kuzahugura abamotari bo mu gihugu hose mu kwezi kwa karindwi kugira ngo bakomeze gusobanurirwa amakosa agenda ateza impanuka, hagati aho ariko abayobozi b’amakoperative bakabigiramo uruhare runini cyane ko aribo bahorana n’abo bamotari.

CP Kabera yasoje avuga ko Leta itanga miliyoni 800 buri mwaka igoboka abantu bakorewe impanuka na moto banyirazo bagahita biruka ntibamenyekane kubera kutagira ubwishingizi n’andi makosa atandukanye. Agasaba buri muyobozi wa Koperative kumva ko akwiye kugenzura abamotari be ashinzwe kuyobora.

Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’Ingoboka Dr. Nzabonikuza yavuze ko nk’ikigo cy’ingoboka bakunda guhura n’ikibazo gikomeye cyane cyo gukora impanuka nta bwishingizi umuntu afite.

Ati “Imibare igaragaza ko 70% by’amafaranga yishyurwa ku mpanuka ziba zakozwe n’abamotari, bikaba bigaragara ko aribo bihariye umubare munini, bityo ko bakwiye kwitwararika kuko amagara aseseka ntayorwe.”

Dr. Nzabonikuza akabagira inama y’uko mbere yo guhaguraka bajya mu kazi bajya babanza gutekereza ku bwishingizi, utabufite akajya kubushaka kuko impanuka ntabwo iteguza.

Ngarambe Daniel umuyobozi w’abamotari yashimiye inama bahawe na Polisi maze avuga ko bagiye kwegera abamotari bakabaganiriza, bagashaka abakora badafite ibyangombwa mu rwego rwo gukumira amakosa bakora bakiruka akitirirwa izina ry’abamotari bose.

Ati “Mu rwego rwo kurwanya abakora badafite ibyangombwa hashyizweho inzego zishinzwe imyitwarire aho buri muntu wese agomba kugenzura abamotari bakorera muri zone ye, abadafite ibyangombwa bakabihanirwa.”

Nyuma y’inama abayobozi b’abamotari, abashinzwe imyitwarire mu makoperative  biyemeje kurwanya no gukumira umuntu wese wakorera muri zone zabo adafite ibyangombwa no kugira uruhare runini mu gukumira impanuka bubahiriza amategeko y’umuhanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →