Kamonyi: Abagizi ba nabi bibasiye Inka, Ihene n’urutoki baratema

Amatungo arimo inka n’ihene ndetse n’urutoki mu Murenge wa Ngamba, Akagari ka Kabuga byatemwe n’abagizi ba nabi mu ijoro rya Tariki 20 Nyakanga 2019, mu gihe Inka n’ihene byabonywe ku gasozi byatemwe kuri iki cyumweru Tariki 21 Nyakanga 2019 mu masaha ya mugitondo.

Abantu bataramenyekana biraye mu rutoki rw’umugabo witwa Gahamanyi Ezechiel, mu Mudugudu wa Cyimigenge, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba batema bakoresheje umuhoro intsina 36 zifite ibitoki n’izitabifite. Nyuma y’ubu bugome kandi hanatemwe Inka ndetse n’ihene.

Ihene yatemwe.

Amakuru y’ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi yemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Akagari byabereyemo, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba Obed Niyobugingo yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo.

Gitifu Obed, avuga ko abakoze ibi bikorwa barimo gushakishwa ariko ko hari abakekwa bamaze gufatwa bagashyikirizwa RIB. Avuga kandi ko ku gicamunsi cy’iki cyumweru ubuyobozi buteganya kujya kugirana inama n’abaturage.

Emmanuel Mbonyubwabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga kabereyemo ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi yabwiye intyoza.com ko bamenye amakuru y’itemwa ry’Inka n’Ihene ubwo nyiri aya matungo yabwiraga Mudugudu ko yabuze amatungo ye hanyuma mu gushakisha bakayabona ku gasozi yatemwe.

Intsina zararitswe hasi.

Avuga kandi ko ku by’urutoki rwatemwe babimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu aho bakeka ko ababikoze bitwikiriye ijoro ryo kuwa gatanu. Mu bakekwa harimo abantu bafashwe bakajyanwa muri Transit Center ( Ahajyanwa abakekwaho kunanirana n’imyitwarire itari myiza ngo bagororwe) kugororwa aho ngo baviriyeyo bakaba bashobora kuba babikoze nk’abihimura k’uwo bakeka ko yabatanzeho amakuru yatumye bafatwa ngo bajye kugororwa.

Ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi bije nyuma y’ibindi mu minsi ibiri gusa byavuzwe mu Murenge wa Runda aho umugizi wa nabi yateye mu rugo rw’umuturage agatema abantu batatu umwe bikamuviramo kuhasiga ubuzima. Ni nyuma kandi y’icyumweru mu Murenge wa Kayenzi naho Inka y’umuturage itemwe. Ubuyobozi buvuga ko imvano y’ubu bugome itaramenyekana, ko bagishakisha icyaba cyibyihishe inyuma.

Dore uko abagizi ba nabi bagize iyi nka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Abagizi ba nabi bibasiye Inka, Ihene n’urutoki baratema

  1. Glorien NIYONSENGA July 21, 2019 at 11:37 am

    Ibi bintu sibyirwanda kabisa…..
    Abantu bahindutse ababisha…Nibakurikirwanwe ubundi ubutabera butangwe.

Comments are closed.