Kamonyi: Abahinga umuceri mu kibaya cya Mukunguri, bashima ibyiza bagikesha

Abahinzi b’umuceri bangana n’i 2198 bo mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi hamwe n’abo mu Murenge wa Kinazi wo mu Karere ka Ruhango, bashima ko igishanga cya Mukunguri kibafasha gukemura ibibazo bitandukanye by’imibereho yabo, ariko kandi bakaba banishimira kuba abashoramari mu ruganda rutunganya umuceri bahinga, aho bafitemo imigabane isaga 70%.

Yandagiye Donatira afite imyaka 65 y’amavuko, atuye mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango ariko agahinga umuceri mu cyanya cy’igishanga cya Kamonyi, aho amaze imyaka isaga 40 muri ubu buhinzi. Avuga ko byinshi mubyo amaze kugeraho abikesha iki gishanga.

Iyo umuhinzi asaruye, aha Koperative umusaruro, uruganda rukawakira, umuhinzi agahabwa amafaranga kandi akanatonorerwa umuceri ajyana iwe hagendewe ku musaruro yabonye.

Agira ati“ Ubwambere mpinga nakuyemo Inka, ndera abana nabyaye mbishyurira amashuri uko ari 6, barashaka. Nubatsemo amazu abiri afitemo sima mu nzu, mfite n’ikaye y’imihigo y’ibyo mba ngomba guhiga ko nzageraho buri mwaka. Mbese ubuhinzi ndimo bwagize icyo bungezaho nubu ndashaje ariko ndacyahinga”.

Akomeza ati“ Umuceri urera tukawuha Koperative yacu, bakawutonora mu ruganda rwacu twashoyemo imari, bakaduha uwo turya undi amafaranga bakayaduha nkayakoresha mu bindi. Njye byananyigishije gukorana n’ibigo by’imari kandi ku myaka yanjye urabona ko ngifite agatege. Iyo ifaranga ryaje ngura agatungo cyangwa se nkagura akarima nkongera ubutaka bwanjye”.

Turikumana, asohotse muri koperative n’umuceri utonoye ku igare atahanye iwe kujya kurya.

Turikumana Evode, atuye mu kagari ka kabugondo, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka kamonyi. Ahura n’umunyamakuru wa intyoza.com yasohokaga mu marembo ya Koperative Cooproriz-Abahuzabikorwa amazemo imyaka isaga icumi. Avuga ko guhinga mu kibaya cya Mukunguri umuceri, byatumye hari byinshi abasha kugeraho birimo kwikenura mu buryo butandukanye, kugura amatungo, igare n’ubutaka n’ibindi. Asaba buri wese guha agaciro ubuhinzi no kwishyira hamwe kuko ngo bifasha. Yishimira kandi ko nk’umuhinzi afite uruganda rw’umuceri rwa Mukunguri ( MRPIC) rutunganya umusaruro we na bagenzi be baba babonye, bakanabona ku byiza biruvamo.

Nteziyaremye Jean Pierre hamwe n’umugore we Uwimpuhwe Claudine batuye mu Murenge wa Mugina, baganiriye na intyoza.com bari mu gishanga bahinga. Bavuga ko guhinga umuceri atari amabura kindi, ko ahubwo babibonamo inyungu, byaba mu kuba bafatanya guhinga bakazasarura ibyo buri wese yagizemo uruhare, haba kandi no kuba umusaruro babona ubafasha kwiteza imbere mu gukemura ibibazo bitandukanye mu rugo. Bashimangira ko gukorera hamwe bafatanya muri ubu buhinzi, bibarinda amakimbirane kenshi akunze kuvuka mu ngo mu gihe umugore n’umugabo badashyize hamwe.

Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-Abahuzabikorwa, ahamya ko abanyamuryango 2198 bahinga muri iki gushanga, baba abo ku ruhanderwa Kamonyi ndetse na Ruhango, bose bamaze kugera kuri byinshi haba mu gukemura ibibazo by’imibereho yabo ya buri munsi ndetse no kubaka Koperative n’ibikorwa rusange byayo. Avuga kandi ko bafatanya muri byose kugira ngo hatagira umunyamuryango ugira ikibazo icyo aricyo cyose, ngo n’ikivutse bashakira igisubizo hamwe.

Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, avuga ko bishimira intambwe bagezeho nubwo hakiri byinshi byo kunoza.

Mugenzi, avuga ko kuba muri Koperative kw’abanzi byabafasije kuzamura imibareho yabo, kubona isoko ry’umusaruro wabo, aho mbere buri wese ngo yagurishaga uko abyumva n’aho ashaka kandi anahenzwe. Ashimangira ko kwihuza byabafashije guhuza mbaraga, bashyiraho uruganda ruwutunganya bagamije kuwongerera agaciro, aho bafitemo 71% by’imigabane yose.

Agira kandi ati“ Koperetive ubwayo niyo ikusanya umusaruro w’abanyamuryango, Ntabwo tugihinga tuvuga ngo ntituzi aho tuzagurishiriza umusaruro wacu kuko dufite isoko ry’uruganda rwacu ndetse tunajyanamo kuko badufasha no kudushakira imbuto nziza dufatanije nka Koperative. Rero n’isoko ryacu ririzewe kuko n’uruganda ahantu rushora amafaranga kugira ngo abahinzi babashe kubona umusaruro baba bagira ngo n’iryo soko rizagende neza kandi n’abahinzi bakabyishimira”.

Nteziyaremye hamwe n’umugorewe, Uwimpuhwe bavuga ko abatazi ibyiza byo guhinga umuceri babaseka babonye uko baba bahingutse bameze.

Igishanga cya Mukunguri gihuza Akarere ka Kamonyi na Ruhango two mu Ntara y’Amajyepfo. Abahinzi bibumbiye mu ma Zone 13 mu gishanga gifite ubuso bwose bugera kuri Hegitali 700 ariko wakuramo imigezi n’ahanyuzwa imiyoboro n’ibindi bikorwa by’ahadahingwa ugasanga gisigarana nka Hegitali 500 zirenga. Gusa na none kubera ibibazo by’ibiza byakuze kwibasira iki gishanga, ubuso bubyazwa umusaruro bubarirwa muri Hegitali 400 zirenga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →