Kamonyi: Abakozi 29 mu karere bari kugitutu cyo kwishyura umwenda wa SACCO

Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi butangaza ko bufite abakozi 29 mu karere bakora mu mirimo inyuranye bukurikiranyeho kutishyura umwenda w’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 12 bafashe muri SACCO hirya no hino mu Mirenge.  

Aba bakozi uko ari 29 bari ku gitutu cyo kwishyura umwenda w’amafaranga asaga Miliyoni 12 bafashe muri SACCO. Aba bakozi, bamwe ni abo ku rwego rw’utugari, Imirenge, abarimu, ba DASSO, abo mu buvuzi n’abandi.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko aba bakozi bose bamaze gukorana inama n’ubuyobozi basabwa kwishyura umwenda bahawe. Avuga ko bahamagajwe ku karere mu rwego rwo kuganira nabo no kubagira inama ngo bishyure.

Agira kandi ati” Turabasaba kwishyura ariko kandi bazanahabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi( Ibihano bijyanye n’imyitwarire-Discipline). Uretse abakozi 2 ibyabo byageze mu nkiko, abandi ubona ari ukutabiha agaciro gahamye.”

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi.

Kayitesi, avuga ko muri aba batishyura umwenda bahawe na SACCO, harimo abo usanga ngo barahawe umwenda ariko umushahara wabo unyura muyindi Banki, ugasanga mu gihe amafanga ageze kuri Konti batagira ubupfura bwo kujya kwishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko kuri gahunda, abafite umwenda wa SACCO bose bagombaga kurangiza ukwezi kwa 12 kwa 2018 bamaze gukuramo ibirarane bagatangira kwishyura bisanzwe, ariko ngo 12 bonyine nibo babikoze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Abakozi 29 mu karere bari kugitutu cyo kwishyura umwenda wa SACCO

  1. Claire January 7, 2019 at 12:11 pm

    Kandi ejo bundi muzavuga ko za sacco zahombye, ubundi se zakunguka gute n’abahembwa zagurije batazishyura? Harin’igihe usanga izo nguzanyo barazibonye mu buryo wakemanga!!

  2. gasigwa ernest January 8, 2019 at 8:23 pm

    nimubajyane muri transit murebeko batabishyura akokanya !!!muzabaze mayor Wa muhanga uko yabikoze bagahita bishyura !!gusa numuishinga ushobora kuzabigenderamo .

Comments are closed.