• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/12/25
Umuyobozi wa Polisi, IGP, CG Felix Namuhoranye ntiyumva uburyo Akarere gatwara imodoka yahembwe Umurenge
18/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
18/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
18/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo

Kamonyi: Abana 506 bari mu bibazo by’imirire mibi itandukanye

Umwanditsi
April 4, 2019

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangarije mu nama mpuzabikorwa yo kuri uyu wa 4 Mata 2019 ko abana 506 mu karere bafite ibibazo by’imirire mibi. Bamwe bari mu mutuku abandi mu muhondo.

Nyuma y’inama mpuzabikorwa, Tuyizere yabwiye itangazamakuru ko abana 506 bafite ibibazo by’imirire mibi mu karere harimo abana 62 bari mu ibara ry’umutuku, mu gihe abandi 444 bari mu ibara ry’umuhondo.

Tuyizere, avuga ko abana bari mu ibara ry’umutuku ubu bakuwe mu miryango bakazanwa mu bigo nderabuzima kugira ngo bakurikiranwe by’umwihariko.

Avuga kandi ko n’abari mu ibara ry’umuhondo uko akarere kazagenda kabona ubushobozi bagomba kuvuzwa bagakira ariko n’imiryango igakomeza kwigishwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye no kugaburira abana ku buryo imirire mibi iba amateka.

Tuyizere avuga ko imirire mibi nta wavuga ko iterwa n’ubukene. Ati “ Mu by’ukuri ikibazo cy’imirire mibi ntabwo wavuga ngo ni ubukene kuko hari n’urugo ugeramo ugasanga bafite inka, bafite imboga, bafite ibyo kurya bihagije ariko ukabona uburyo bategura indyo budakwiye”.

Akomeza ati” Ikindi ni abana babyarira iwabo, nabo usanga uko babyariye iwabo bagasigira umwana nyirakuru, bagasigira umwana nyina, hari ubwo ya mitegurire y’indyo iba itari ku rwego rumwe”.

Akomeza avuga ko ibi nabyo bisaba kugenda bigisha imiryango yose muri rusange, ko ibyo umuntu mukuru arya ataribyo umwana aba akeneye, ko ari ukubatoza kugira indyo yuzuye no gukoresha ibihari bikabyazwa umusaruro. Avuga kandi ko hari n’inkunga y’amata atangwa ndetse n’ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, ko nabyo ari ugushishikariza abaturage kubiha abana kugira ngo babashe kuva muri iki kibazo”.

Inama mpuzabikorwa yanitabiriwe na CG Emmanuel K. Gasana, guverineri w’intara y’amajyepfo wasabye abanyakamonyi gushyira hamwe muri byose, bagakora bagamije kwesa imihigo, bakubaka iterambere rishingiye ku mudugudu, rishingiye ku muturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5929 Posts

Politiki

4178 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga