• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Kamonyi: Abantu 3 bahamijwe icyaha cyo gutwika imodoka ya Iraguha David (DAF wa FERWAFA)

Umwanditsi
March 25, 2022

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa 24 Werurwe 2022 rwahamije uwitwa Ndungutse Pascal, Nzabihimana Gaspard na Mujawimana Olive ibyaha bari bakurikiranyweho bifitanye isano no gutwika imodoka ya Iraguha David(DAF wa FERWAFA), akaba umuturage mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mukarere ka Kamonyi. Abahamwe n’icyaha bakatiwe igifungo cy’imyaka 13 buri umwe no kwishyura imodoka n’ibindi byangiritse.

Abagize inteko iburanisha, barimo umucamanza wateguye urubanza, Jean Marie Vianney Nkundakozera hamwe n’umwanditsi Nyiransengiyaremye Antoinette, bashingiye ku kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, bemeje ko ikirego gifite ishingiro.

Muri uru rubanza, urukiko rwemeje ko ikirego cy’indishyi cyatanzwe muri uru rubanza na Iraguha David gifite ishingiro. Rwemeje kandi ko Ndungutse Pascal ahamwa no gucura umugambi wo gukora icyaha ndetse n’icyaha cyo gutwikira ibintu bigenewe gutwara abantu kandi ko ibyo byaha bimuhama bigize impurirane y’imbonezamugambi;

Urukiko, rwemeje ko Nzabihimana Gaspard ahamwa no gucura umugambi wo gukora icyaha no kuba icyitso mu cyaha cyo gutwikira ibintu bigenewe gutwara abantu kandi ko ibyo byaha bimuhama bigize impurirane y’imbonezamugambi. Rwemeje kandi ko Mujawimana Olive, ahamwa no gucura umugambi wo gukora icyaha cyo gutwikra undi muntu ibintu bigenwe gutwara abantu n’icyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome ko ibyo byaha bimuhama bigize impurirane y’imbonezamugambi.

Urukiko, rwahanishije Ndungutse Pascal, Nzabihimana Gaspard na Mujawimana Olive buri wese igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itatu (13) n’ihazabu y’amafaranga miliyoni enye (4.000.000frw). Rwategetse kandi ko Ndungutse Pascal, Nzabihimana Gaspard na Mujawimana Olive kwishyura bafatanyije Iraguha David agaciro k’imodoka ye kanganga na 5.900.000frw, agaciro k’ibyangiritse ku nzu ye kangana na 1.965.000frw, indishyi z’akababaro zingana na 1.500.000frw, amafaranga y’ikurikirana rubanza angana na 200.000frw n’ay’igihembo cya Avoka angana na 500.000frw.

Iraguha David, aganira na intyoza.com avuga ko yishimiye imikirize y’urubanza, ko ubutabera bwakoze akazi kabwo. Yagize ati“ Ubutabera bwakoze icyo bwagombye gukora, ntekereza ko bagendeye ku mategeko urebye icyaha cyakozwe”.

Soma hano inkuru yabanje;Kamonyi-Runda: Abakekwaho gutwika imodoka y’umuturage Iraguha David akaba na DAF wa FERWAFA bafashwe

Imodoka ya Iraguha David,  yatwitswe mu ijoro ryo kuwa 24 werurwe 2021. Abahamijwe kuyitwika bayisanze muri Parikingi mu rugo iwe mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Uyu Iraguha David, ni Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’Imari( DAF) mu ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda-FERWAFA.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga