Kamonyi: Abarokokeye i Bunyonga barashima ko bahawe igicumbi cy’ababo babuze

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi i Bunyonga mu murenge wa Karama, barashima ko bubakiwe urwibutso rushyinguwemo ababo babuze.

Kuri uyu wa kane Taliki ya 7 Mata 2016, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, mu murenge wa Karama ahitwa i Bunyonga ku gasozi ka Bibare, abaharokokeye barashima Leta y’u Rwanda ko yabubakiye igicumbi cy’ababo babuze.

Nsabimana Fabien, ni umwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi i Bunyonga, avuga ko igikorwa cyo kububakira urwibutso rushyinguwemo imibiri y’ababo babuze bacyishimiye cyane.

Nsabimana Fabien hamwe n'inzu y'urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Nsabimana Fabien hamwe n’inzu y’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 i Bunyonga.

Nsabimana agira ati:” Twarishimye kuburyo bukomeye, kiri muri bimwe mubikorwa Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda imaze kudukorera cyadushimishije kuko twumva ko iki ari igicumbi cy’abacu, aho bamenewe amaraso tukahahurira ndetse tukaza no kubasura tukumva ko bari hafi yacu ko tukiri kumwe”.

Nsabimana Fabien, akomeza avuga ko kubona abantu bitabiriye gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ngo kuriwe ni ikimenyetso cy’uko ababo babuze bahawe agaciro ko kandi nk’abarokotse nabo bumva ko bahawe agaciro mu kubafasha kwibuka ababo.

Nsabimana, avuga ko agasozi ubwako barokokeyeho Jenoside yakorewe abatutsi kazwi ku izina rya Bibare, agereranyije abari bahatuye n’abandi bavuye ahandi bahiciwe ngo bari hejuru y’ibihumbi icumi, avuga kandi ko nk’abaharokokeye bakoze ishyirahamwe (Association) bise “Twibuke Bibare”.

Gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’akarere, byitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere, intara ndetse nabavuye hirya no hino mu gihugu, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka, yashimye abitabiriye bose igikorwa cyo kuza kwifatanya no kubafata mu mugongo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi.

Mayor Aimable wa Kamonyi na Guverineri Munyantwali w'intara y'amajyepfo.
Mayor Aimable wa Kamonyi ibumoso na Guverineri Munyantwali w’intara y’amajyepfo.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yasabye akomeje abaturage ba Kamonyi n’abandi kudahishira umuntu wese uzagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yasabye kandi abaturage gufatanya n’ubuyobozi kwitabira gahunda zose uko zateganijwe, gufata mu mugongo no kuba hafi abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse waje kwifatanya n’abanyakamonyi, yagize ati:” Abarokotse twaje kugira ngo tubafate mu mugongo, tubabwire ngo mukomere, muri kumwe n’abavandimwe banyu baje ahangaha kubafata mu mugongo kubafasha kugira ngo twese twibuke, muri kumwe kandi na Guverinoma y’u Rwanda ibafashe mu mugongo”.

Abayobozi batandukanye berekeza aho gahunda z'ibiganiro zigomba kubera
Abayobozi batandukanye berekeza aho gahunda z’ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bigomba kubera.

Guverineri Munyantwali, yagize ati:” Twaje kandi kugira ngo duhe agaciro abiciwe ahangaha muri Jenoside yakorewe abatutsi, ariko n’abahandi muri rusanjye kugira ngo duhamye ko ari abanyarwanda bakwiye agaciro”.

Goverineri Munyantwali yagize kandi ati:” Dukunze kuvuga ko bambuwe agaciro ariko tuba twaje guhamya ko batataye agaciro, ibiramambu ahubwo abataye agaciro ni abishe, ni abahemukiye igihugu”. Tuba twaje rero guhamya ko bafite agaciro nubwo bahohotewe nubwo bishwe, tuba twaje kugira ngo tubibuke, duhamye ko bafite agaciro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →