• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barasaba urwibutso kuri Nyabarongo

Umwanditsi
April 18, 2016

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi 1994, abarokotse mu murenge wa runda basabye urwibutso rw’ababo bajugunywe muri uyu mugezi.

Taliki ya 15 Mata 2016, ubwo mu murenge wa Runda bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hasabwe ko ku mugezi wa nyabarongo hakubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu biganiro byabaye nyuma y’urugendo rwagarukiye ku mugezi wa Nyabarongo ahashyizwe indabo muri uyu mugezi hibukwa abatutsi bajugunywemo, abarokotse Jenoside basabye ko kuri uyu mugezi hakubakwa urwibutso rw’abazize Jenoside.

Iki cyifuzo ntabwo gifitwe gusa n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Runda, ni icyifuzo gisangiwe n’imirenge yose ikora kuri uru ruzi ariyo umurenge wa Kayenzi, Ngamba, Runda hamwe n’umurenge wa Rugarika.

Aha ni ku kiraro cy'umugezi wa nyabarongo ubwo hari hagiye gushyirwa indabo muri uyu mugezi.
Aha ni ku kiraro cy’umugezi wa nyabarongo ubwo hari hagiye gushyirwa indabo muri uyu mugezi.

Ibi byo gusaba kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu mugezi, byanagarutsweho n’uhagarariye umuryango ibuka mu karere ka Kamonyi, aho yavuze ko byaba byiza habaye urwibutso ababuze ababo bajugunywe muri uru ruzi nabo bakajya nibura babona icyo kimenyetso kibibutsa ababo bishwe bakajugunywa muri uru ruzi.

Murenzi Pacifique, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, avuga ko mu gihe haba habashije kubakwa urwibutso rw’abazize jenoside kuri uru ruzi rwa nyabarongo, ngo byaruhura benshi mu babuze ababo bajugunywe muri uru ruzi cyane ko badashobora kubona ababo ngo banabashyingure mu cyubabahiro.

Umuyobozi w'akarere ka Kamonyi ashyira indabo muri uyu mugenzi wa nyabarongo.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi ashyira indabo muri uyu mugenzi wa nyabarongo.

Umuyobozi w’akarere ka kamonyi Aimable Udahemuka, aganira n’intyoza.com, avuga ko bikwiye ko urwo rwibutso ruhubakwa cyane ko ngo imirenge myinshi mu karere ka Kamonyi ikora kuri uru ruzi kandi uru ruzi rukaba rwarajugunywemo benshi mubatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi w’akarere Aimable agira ati:” inzibutso nk’izo hari ahantu tugiye tuzizi nkaho akarere ka Muhanga kagabanira na Ngororero, hari urwibutso abantu baragenda bakanahifotoreza bakibuka amateka y’ibyabaye, natwe rero ntabwo twasigara inyuma mubyo bifuje hari inzego zibireba, inzego za Leta, hari komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside mubyo tuganira iki nacyo tuzakiganiraho kugira ngo hano kuri nyabarongo tujye tuzirikana abantu bajugunywe muri uru ruzi hari n’ikimenyetso kibigaragaza”.

Ababyeyi, inshuti, ababuze ababo bakajugunywa muri uyu mugezi bashyize indabo muri uyu mugezi bibuka abahajugunywe.
Ababyeyi, inshuti, abavandimwe babuze ababo bakajugunywa muri uyu mugezi bashyizemo indabo bibuka abatutsi bazize Jenoside bahajugunywe.

Pacifique, umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu IBUKA, avuga ko bikozwe uru rwibutso rukubakwa ngo bwaba ari na bumwe mu buryo bwo gusigasira amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Pacifique, avuga kandi ko mugihe uru rwibutso rwaba rwubatswe byaba ari n’uburyo bwiza bwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko itabayeho, kuri we asanga rwubatswe rwashyirwa ku muhanda nyabagendwa nko kukiraro cya Nyabarongo aho abantu bahita bakanasoma ubutumwa bwaba bwanditseho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga