• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
27/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
27/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
27/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Polisi: Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga Miliyoni 861

Umwanditsi
March 24, 2016

Umugabo Mbarushimana Musa, nyuma y’uko Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kigereje ikirego muri Polisi, ubu uyu mugabo afunzwe na Polisi, akekwaho kunyereza imisoro.

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Mbarushimana Musa, ukekwaho kunyerereza imisoro irenga miliyoni 861 z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).

Mbarushimana, yafashwe nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda igejejweho n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) ibijyanye n’inyerezwa ry’iyi misoro Polisi nayo igatangira iperereza.

Mukashyaka Drocelle, Komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA),  yavuze ko kugirango  uyu mugabo anyereze aya mafaranga, mu mwaka wa 2012 yandikishije ikigo  cy’ubucuruzi cyitwa DARCO naho mu 2013 yandikisha ikitwa EUROBAI, mu by’ukuri ibi bigo byose byari baringa, ariko ngo yabiguriye imashini zikoreshwa mu itangwa ry’inyemezabuguzi n’imenyekanishamusoro (Electronic Billing Machine (EBM).

Yakomeje avuga ati:”Abantu batandukanye bazaga kwaka uyu mugabo inyemezabuguzi akandikaho ko abahaye ibicuruzwa, nyamara mu by’ukuri ntabyo baguze, bikagaragara ko hari imisoro bishyuye bagura ibyo bikoresho, nyuma bakaziheraho baza mu kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gusaba gusubizwa imisoro ku nyongeragaciro, nk’uko babyemererwa n’itegeko, Ubwo rero twasanze ibi bicuruzwa bitaracurujwe bikaba bigaragara ko mu igenzura twakoze habayeho umugambi wo gushaka kwiba Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.”

Mukashyaka, yagaye abakora ibikorwa nk’ibi, aho yagize ati:”Birababaje kuko abo yahaye inyemezabuguzi bari bazi icyo bakora kuko yazibahaga nta bicuruzwa abahaye, Ibi bibere abandi bacuruzi bashaka kujya mu bikorwa nk’ibi isomo, kuko n’abatarafatwa n’abazabigerageza, Polisi y’u Rwanda izabata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.”

Mbarushimana wiyemerera icyaha, yagize ati;’Ndemera icyaha nkanagisabira imbabazi, uretse ko niyandikishije nshaka gukora ubucuruzi bisanzwe biza kunanira, mfata gahunda yo gukora ibi bitemewe n’amategeko, ndagira inama bagenzi banjye kureka ibikorwa nk’ibi kuko inzego zibishinzwe zabihagurukiye.”

Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati:”Turasaba abantu kwirinda kunyereza imisoro kuko bimunga ubukungu bw’igihugu, abacuruzi nabo turabasaba kwirinda ibikorwa nk’ibi n’ibindi byagira ingaruka ku bucuruzi bwabo.”

ACP Twahirwa Celestin, Yavuze ko iperereza rikomeje ngo umuntu wese wijandika mu bikorwa nk’ibi ashyikirizwe ubutabera.

 

Intyoza.com

 

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga