Kamonyi: Abayobozi b’inzego zibanze muri Runda biyemeje gufata iyambere mu kurwanya ibyaha

 

Abayobozi b’inzego zibanze baherutse gutorwa bagera ku 120 mu nzego zitandukanye mu murenge wa Runda, biyemeje gukumira ibyaha bafatanije n’abo bashinzwe kuyobora.

Abayobozi 120 b’inzego zitandukanye zibanze; imidugudu n’utugari baherutse gutorwa mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi biyemeje gufata iya mbere mu bikorwa byo kwicungira umutekano ku bufatanye n’abo bashinzwe kuyobora ngo hakumirwe ibyaha.

Abayobozi baherutse gutorwa muri uyu murenge, bakaba banagize komite zo kwicungira umutekano ku bufatanye bw’abaturage na Polisi(CPCs), babyiyemeje mu kiganiro bahawe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police(CIP) Marcel Kalisa, kuri uyu wa kabiri taliki ya 22 Werurwe 2016.

Mukashyaka Agnes umwe muri ba CPCs yagize ati:” nyuma y’iki kiganiro, Dufite inshingano yo kuzamura aho dutuye ku rundi rwego, ntitwabigeraho rero hakigaragara ibyaha bitandukanye, inshingano yacu  ni iyo kubikumira no kubirwanya.”

Mukashyaka yongeyeho ko mu gihe cyose azamara ayobora umudugudu wa Rugogwe wo mu kagari ka Kabagesera, azashyira imbaraga ze mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo aho yagize ati:” Twe nk’abagize CPCs, tugomba gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano tugafatanya kurwanya ibyaha kandi tugashakira imibereho myiza abo tuyobora.”

Yakomeje avuga ko ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa ryo mu ngo biherutse kugaragara aho ayobora ryaterwaga n’ibiyobyabwenge byahabonekaga ariko ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, hakozwe ubukangurambaga buhagije birakumirwa.

Aha Mukashyaka yagize ati:” Twe nk’abayobozi bashya, dufite ubushake bwo kurwanya ibi byaha, turashaka kongera ubufatanye bwacu na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano.”

Yarangije avuga ko abagize CPCs bakwiye kwita kandi ku kibazo cy’abana bo mu muhanda bafatanya n’ababyeyi babo gushakira umuti icyo kibazo aho yagize ati:” Leta yashyizeho ingamba zose zo gushakira imibereho myiza abana n’umuryango muri rusange, niyo mpamvu natwe dufite inshingano yo gushakira umuti hamwe n’ababyeyi b’abana bakiboneka mu muhanda ngo iki kibazo kirangire burundu.”

Chief Inspector of Police (CIP) Marcel Kalisa, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, aganira n’aba bayobozi, yibanze ku bufatanye bwabo na Polisi hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha kandi abasobanurira ibyaha bimwe birimo magendu, gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi,…

CIP Kalisa, yabwiye aba bayobozi ati:” Ni mwe mubana n’abaturage cyane kurusha Polisi, niyo mpamvu mugomba gukoresha ayo mahirwe ngo mubakangurire kwirinda ibyaha.”

Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yatangiye iyi gahunda yo guhura n’abayobozi b’inzego zibanze baherutse gutorwa igamije kubakangurira gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibyaha, aho iyi nama ije ikurikira indi nkayo yari yabereye mu murenge wa Nyarubaka.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →