Kamonyi: Ahiciwe abana b’abahungu basaga 100 muri Jenoside hashyizwe ikimenyetso cy’Amateka

Mu gihe hasozwaga ku nshuro ya 27 iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse Jenoside mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi barishimira ko uyu mwaka usize biyubakiye ikimenyetso cy’amateka mu kagali ka Gitega ahiciwe abana b’abahungu basaga 100  bambuwe ababyeyi babo bahungaga abicanyi mu gihe cya Jenoside.

Hari nyuma yuko abagabo benshi bari bamaze kwicirwa kuri Paruwasi ya Musambira aho bari bahungiye maze Uwari Burugumesitiri wa Komini Musambira Abbudallaham n’interahamwe babwira abagore n’abana ko bakomeza umuhanda uva i Musambira ugaca i Nyarubaka berekeza i Kabgayi, ariko iyi nzira bayitegewemo bamburwa abana babo kuri bariyeri yari yarashinzwe na Mukangango Console n’abana be.

Igiti kinini kiri ahiciwe abana b’abahungu basaga 100.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Nyarubaka, Ahishyize Jean Bosco avuga ko iki kimenyetso cyategerejwe n’ababyeyi bahaburiye abana babo bishwe urwagashinyaguro bacuzwe imyambaro na Mukangango Console hamwe n’abana be bari barashinze bariyeri maze bagafata abana b’abahungu bakubitaga ku giti kiri hagati aha bubatse iki kimenyetso ndetse kikaba cyarubatswe n’abatuye muri uyu Murenge mu guhamya neza Ubumwe n’Ubwiyunge.

Yagize ati” Iki kimenyetso cyiziye igihe kuko tumaze imyaka 26 yose dutegereje ko twabona iki kimenyetso kuko aha twacyubatse hiciwe abana b’abahungu benshi bishwe na Mukangango Console n’abana be b’abahungu n’abakobwa kuko bari barashinze bariyeri haruguru ku muhanda maze abana bakava i Musambira berekeza i Kabgayi, bakabanza gucuzwa imyambaro bagakubitwa ku giti bakajugunywa mu kirombe cyari hafi aha hubatswe iki kimenyetso. Kinagaragaza Ubumwe n’Ubwiyunge bw’abagize uyu murenge wacu kuko bose bagize uruhare mu gutanga umusanzu wo gutunganya aha kugirango abafite abana babo biciwe hano bajye babibukira ahantu bishimiye”.

Bakayire Odette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akaba afite n’abana babiri b’abahungu avuga ko bahiciwe, avuga ko abohotse kubona aho abahungu be biciwe yajyaga abona haziritse ihene none hakaba hashyizwe ikimenyetso cy’amateka  cyuko hiciwe abana b’abahungu b’ Abatutsi. Ashimangira ko bimwereka ko Ubumwe n’Ubwiyunge mu baturage bamaze kubwumva, ndetse ko abagize uruhare muri Jenoside bahuguwe banafasha muri byose abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mudahemuka Jean Damascene avuga ko yishimira ko Umurenge ayoboye ugeze ku gikorwa cyiza cyo guha agaciro imiryango yose yabuze abana bahiciwe n’umubyeyi gito Mukandanga Console n’umuryango we, aho bakoze ibikorwa by’ubunyamaswa mu 1994 byo gucuza abana b’abahungu barikumwe n’ababyeyi babo bahungiye i Kabgayi bagamije kubica ngo batazarokoka. Yibutsa kandi ko ibi byakozwe hagamijwe kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge mu baturage b’Umurenge. Avuga kandi ko mu gihe cy’iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi nta muturage wigeze agaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gitifu Mudahemuka/Nyarubaka.

Bamwe mu batuye uyu Murenge, bemeza ko ibi bagezeho ari umusaruro w’imiyobore myiza, Ubumwe bw’Abanyarwanda no kwimakaza ihame rya Ndi Umunyarwanda mu batuye Umurenge wa Nyarubaka. Bashimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, aho bahamya ko iki ari igihango cyo gushyigikira ibyiza no kwanga icyatuma abanyarwanda bongera gusubira mu macakubiri y’amoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibiti byubakiye hagati muri iki kimenyetso nibyo Mukangango Console yifashishije bica abana ndetse binarimo imisumari. Abana byagaragaraga ko batapfuye ako kanya basabaga ababyeyi babo kubisongera bakabica.

Iki kimenyetso cyatangiye kubakwa mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka aba bana basaga 100 biciwe aha i Nyarubaka, nyuma yo gukurwamo imyenda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iki kimenyetso kandi cyubatswe ku bufatanye bw’abarokotse Jenoside n’abandi baturage b’uyu Murenge.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →