• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi: Akurikiranyweho kwiyicira umubyeyi we amunize

Umwanditsi
June 6, 2016

Habarurema Damascene, umugabo w’ikigero cy’imyaka 40 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kwica se umubyara.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 5 Kamena 2016 ku masaha y’umugoroba, umugabo witwa Habarurema Damascene uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko akurikiranyweho kwiyicira se umubyara aho bikekwa ko yamunize.

Nyakwigendera yitwa Ruberankiko Yohani, yavutse mu 1931 apfuye afite imyaka 85 y’amavuko, bivugwa ko amakimbirane mu muryango amwe ashingiye ku mitungo ariyo agejeje uyu mu byeyi ku kwicwa n’umuhungu we yibyariye.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Muganza umurenge wa Runda, abavandimwe inshuti n’abaturanyi bavuga bashize amanga ko uyu Habarurema wishe se batifuza kongera ku mubona mu muryango ngo kuko yari yarabajujubije no kugera ubwo yishe se umubyeyi we.

Ubwo bari bajyanye Umurambo wa Ruberankiko Yahani kuwushyingura.
Ubwo bavanaga Umurambo wa Nyakwigendera Ruberankiko Yahani iwe bajya kumushyingura.

Umwe mubana ba nyakwigendera, yatangarije intyoza.com ko umuvandimwe kugera ubwo yica umubyeyi we ngo si ibyamutunguye, ngo amaze igihe yigamba kuzamwica, ngo yabigerageje kenshi kugera n’aho yashyize icyiyoni mu gikatsi.

Ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abaturanyi bavuga ko uyu Habarurema bafataga nk’igihazi cyangwa uwananiranye, ngo si ubwambere agezwa mu buyobozi kubera ibyaha bitandukanye, ngo hari n’igihe ababyeyi bigeze bamujyana kuri Polisi bamukoreshereza Dosiye ariko ngo bageze murugo basanga yabatanze kuhagera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Hakizimana Andre, yabwiye intyoza.com ko Polisi ifite uyu mugabo Habarurema wishe se, ko bagikurikirana ibyo akekwaho kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Mugihe Polisi igikomeje iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi, CIP Kakizimana asaba ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bafite amakuru kuri ubu bwicanyi ko bafasha Polisi batanga amakuru yafasha mu gukurikirana uyu Habarurema Damascene. Atangaza kandi ko mu gihe icyaha cyaba kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nkuko amategeko abiteganya.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga