Kamonyi: Akurikiranyweho kwiyicira umubyeyi we amunize

Habarurema Damascene, umugabo w’ikigero cy’imyaka 40 y’amavuko, ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kwica se umubyara.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 5 Kamena 2016 ku masaha y’umugoroba, umugabo witwa Habarurema Damascene uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko akurikiranyweho kwiyicira se umubyara aho bikekwa ko yamunize.

Nyakwigendera yitwa Ruberankiko Yohani, yavutse mu 1931 apfuye afite imyaka 85 y’amavuko, bivugwa ko amakimbirane mu muryango amwe ashingiye ku mitungo ariyo agejeje uyu mu byeyi ku kwicwa n’umuhungu we yibyariye.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Muganza umurenge wa Runda, abavandimwe inshuti n’abaturanyi bavuga bashize amanga ko uyu Habarurema wishe se batifuza kongera ku mubona mu muryango ngo kuko yari yarabajujubije no kugera ubwo yishe se umubyeyi we.

Ubwo bari bajyanye Umurambo wa Ruberankiko Yahani kuwushyingura.
Ubwo bavanaga Umurambo wa Nyakwigendera Ruberankiko Yahani iwe bajya kumushyingura.

Umwe mubana ba nyakwigendera, yatangarije intyoza.com ko umuvandimwe kugera ubwo yica umubyeyi we ngo si ibyamutunguye, ngo amaze igihe yigamba kuzamwica, ngo yabigerageje kenshi kugera n’aho yashyize icyiyoni mu gikatsi.

Ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abaturanyi bavuga ko uyu Habarurema bafataga nk’igihazi cyangwa uwananiranye, ngo si ubwambere agezwa mu buyobozi kubera ibyaha bitandukanye, ngo hari n’igihe ababyeyi bigeze bamujyana kuri Polisi bamukoreshereza Dosiye ariko ngo bageze murugo basanga yabatanze kuhagera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Hakizimana Andre, yabwiye intyoza.com ko Polisi ifite uyu mugabo Habarurema wishe se, ko bagikurikirana ibyo akekwaho kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera.

Mugihe Polisi igikomeje iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi, CIP Kakizimana asaba ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bafite amakuru kuri ubu bwicanyi ko bafasha Polisi batanga amakuru yafasha mu gukurikirana uyu Habarurema Damascene. Atangaza kandi ko mu gihe icyaha cyaba kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nkuko amategeko abiteganya.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →