Kamonyi: Amadolari y’abashyitsi b’abanyamahanga yaburiwe irengero aho baraye

Amadolari agera ku 4450 niyo abakozi ba Motel La Belle Source iri ruyenzi batwaye abashyitsi ariko bamwe ntibyabahiriye.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com, arahamya ko kuri uyu wa mbere Taliki ya 4 Nyakanga 2016 mu masaha ya mugitondo bamwe mu bakozi ba Motel La Belle Source batwaye amadolari menshi y’abashyitsi bari bacumbikiwe muri Motel.

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com, ahamya kandi ko amafaranga y’amadolari yatwawe n’aba bakozi angana 4450 aho akabakaba muri miliyoni eshatu na magana atandatu uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Rukundo Aimable, umucungamutungo ( Manager) wa Motel La Belle Source, ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyamubazaga iby’aya Madolari, yagihamirije ko aya makuru y’amadolari ari ukuri, ko bamwe mu bakozi ayobora bayatwaye.

Motel La Belle Source.
Motel La Belle Source.

Rukundo, yasobanuriye intyoza.com ko aba bakiriya bahacumbitse kuva Taliki ya 2 n’iya 3 bagomba kugenda kuya 4 mugitondo.

Ubwo bagendaga ngo bibagiriwe amafaranga y’amadolari 4450 mu cyumba barayemo( nkuko bo ngo babivuze) maze bamwe mu bakozi batari inyangamugayo, batagira ingangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda bayabonye barayatwara.

Abashyitsi baturuka mu gihugu cya kongo Kinshasa, ngo nyuma y’amasaha 2 bagiye, bahise bagaruka bavuga ko bibagiriwe amafaranga aho baraye, ubwo abakozi batatu mu bari bahari babazwaga n’ubuyobozi bwa Motel ngo batsembye ko ntacyo bazi.

Byakomeje kuzurungutana, umwe muri aba bakozi ngo umutima we umuhatira kubivuga nuko avuga uko byagenze hatangira gushakishwa uko amafaranga yatwawe yagarurwa. hagaruwe amadolari 2300 n’ibihumbi 51 by’u Rwanda bavuze ko ngo bari bamaze kuvunjisha.

Nkuko bitangazwa, mucoma ukora aha (ari gushakishwa na polisi) ngo yaba ariwe watwaye igice cy’andi mafaranga kuko ngo aba bakozi bandi b’igitsina gore ngo bemeye ko bayamuhaye ngo ajye kuvunjisha ariko ntibabaze umubare ajyanye aho kugaruka ajyenda agiye.

Rukundo, yatangarije kandi intyoza.com ko kugira ngo bagire icyo bageraho nk’ubuyobozi bwa Motel, biyambaje polisi aho ngo bizeye badashidikanya ko uyu mucoma azafatwa bityo ngo n’amafaranga y’abandi akaba yazabasha kuboneka.

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo ndetse ko hari batatu mubakekwa kugira uruhare kuri aya madolari bari mu maboko ya Polisi.

CIP Hakizimana, yatangarije intyoza.com ko icyo Polisi irimo ikora byihuse ari ugukora Dosiye vuba hanyuma bakayishyikiriza abunzi bakaba aribo babikemura ngo kuko agaciro k’ibyibwe kagize icyaha kiri mu nshingano zabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →