Kamonyi: Amakara akorwa mu bisigazwa by’umuceri ni igisubizo kubidukikije no kubahendwa na Gaz

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri, buhamya ko Ibicanwa bikozwe mu bisigazwa by’umuceri ( Briquette) bishobora gukemura ikibazo cy’inkwi zabaye ingume n’icy’iyangizwa ry’ibidukikije cyane amashyamba, akanaba igisubizo kubakoresha Gaz kuko aramba kandi akaba ahendutse.

Uzziel Niyongira, umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri avuga ko nyuma yo gutunganya umuceri basanze ibisigazwa byawo bitagomba gupfa ubusa, bahitamo kubikoramo amakara( Briquette) bagamije gufasha kurengera ibidukikije, guha abanyarwanda ibicanwa byiza kandi bihendutse kuri buri wese.

Agira ati “ Ibicanwa biva mu bisigazwa by’umuceri ( Briquette) dukora, ni byiza cyane kandi bihendukiye buri wese mu bushobozi afite kuko ikiro kimwe ni amafaranga y’u Rwand 60( 60Fr), ibiro bitarenze 2 bishobora guhisha ibishyimbo mu gihe akadobo k’amakara ka 400 ntaho kabikora. Twatekereje kuyakora mu rwego rwo gufasha kubungabunga ibidukikije ariko kandi no gufasha abacana inkwi n’amakara kuko biva mu mashyamba dusabwa kubungabunga ngo adashira.”

Ahatunganyirizwa aya makara( Briquette).

Akomeza ati” Aya makara, ashobora no gukoreshwa kurusha Gaz kuko niba Gaz igura ibihumbi 12 cyangwa 13,ikamara ukwezi kandi idakoreshwa mu bintu byose, aya mafaranga ibihumbi 12 aguze ibiro 200 by’aya makara kandi agacanwa igihe kirekire.” Avuga ko aya makara ashobora no kubikanwa n’ibindi bintu mu rugo ntibitere ikibazo kuko nta mwanda kandi akomeye kuburyo atavunguka.

Niyongira, akomeza avuga ko ikoreshwa ry’aya makara ritagoye kuko acanwa mu mbabura zisanzwe ariko zifite ahantu hagutse ivu ribasha kunyura. Avuga kandi ko nubwo abakiriya basanganywe ari amagereza n’ibigo by’amashuri, ngo n’abaturage batangiye kwitabira kuyakoresha, bakaba banakomeje ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu gukoresha aya makara, barushaho gufasha mu kurengera ibidukikije, no guhendukirwa kurusha ibindi bicanwa byose.

Aya makara (briquette), uruganda ruyatunganya ruvuga ko nta bindi bintu byangiza biyarimo kuko ngo ni ibishishwa gusa by’umuceri binyuzwa mu mashini ikabitsindagira bikanyura mu iforomo yabugenewe, bigasohoka bishobora guhita bikoreshwa.

Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ubwo aheruka gusura uru ruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri tariki 18 Ukuboza 2018 akanasura aho aya makara atunganyirizwa, yashimye iki gikorwa ndetse asaba ko hakorwa ibishoboka abanyarwanda bagakangukira gukoresha aya makara.

Ubwo Minisitiri Shyaka Anastase yasuraga uru ruganda akanasura ahatunganyirizwa aya makara.

Minisitiri Shyaka, yanasize yijeje uru ruganda ubufasha bw’inzego zitandukanye zaba iza Leta n’izigenga mu gushaka uko aya makara ( Briquette) yagera mu mashyiga ya buri wese bityo ngo amashyamba yatemwaga hashakwa inkwi n’amakara akabungwabungwa.

Uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri, ruherereye mu Murenge wa Mugina. Rutunganya umuceri w’abahinzi bahinga mu kibaya cya Mukunguri barimo abo mu Karere ka kamonyi na Ruhango. Ibisigazwa by’umuceri ( Ibishogoshogo) nibyo binyuzwa mu mashini zabugenewe zikabitsindagira bikavamo amakara( Briquette).

Soma inkuru bifitanye isano hano, ubwo Minisitiri Shyaka yasuraga uruganda rutunganya umuceri rwa Mukunguri: http://www.intyoza.com/minisitiri-shyaka-anastase-yasabye-abanyakamonyi-kurekura-ubukene-bukambuka-imipaka-bugenda/

http://www.intyoza.com/kamonyi-minisitiri-shyaka-yijeje-uruganda-rukora-amakara-mu-bisigazwa-byumuceri-isoko/

Aya makara ntabwo agombera imbabura idasanzwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →