Kamonyi: Amakipe yakinnye Kagame Cup mu gihirahiro cyo kubona ibihembo byayo

Imikino y’Igikombe cyitiriwe umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame izwi ku izina rya Kagame Cup, imaze hagati y’ukwezi n’abiri irangiye ku bazahagarira Akarere ku rwego rw’Intara. Amakipe atandukanye yatsindiye guhagararira Akarere ka kamonyi yijejwe ibihembo yari agenewe akimara gutsinda ariko amaso yaheze mukirere.

Mu gihe havugwa amarushanwa y’Igikombe kitiriwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ( Kagame Cup) agomba gutangira mu matariki abanza y’ukwezi kwa Gatanu 2019 abatsindiye guserukira Akarere ka kamonyi mu mikino itandukanye bahangayikishijwe no kuba ibihembo bijejwe bitabageraho. Kugeza kuri uyu wa 18 Mata 2019 ubwo twandikaga iyi nkuru nta kanunu ko kubona ibihembo kw’amakipe.

Bamwe mubaganiriye n’intyoza.com bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere butegura iyi mikino bwabatengushye ndetse bukaba bwarabatereranye kuko uretse no kuba butarabahaye ibihembo bavunikiye ngo nta n’ubegera kandi bitwa ko biteguye guseruka.

Bavuga ko kimwe mu bibahangayikishije ndetse bananenga ari uburyo ubwitange bwabo mu gushaka ishema ry’Akarere butahawe agaciro kuko nyuma yo gutsindira kugaserukira babaye nk’abirengagizwa. Bimwa ibihembo byabo ndetse ntibanegerwa ngo bategurwe nk’abagomba guserukira Akarere, aho bagomba guhura n’andi makipe azaturuka mu tundi turere ku rwego rw’intara y’Amajyepfo.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’AKarere ka kamonyi avuga ko nta kwirengagiza aya makipe azaserukira Akarere ayoboye kwabayeho. Avuga ko gutinda gutanga ibihembo byatewe na gahunda zisanzwe z’inzira zikoreshwa mu gusohora amafaranga ya Leta.

Ati “ Ibihembo byabo bazabihabwa vuba kuko birimo gutegurwa. Ni Procedures ( Inzira ) zisanzwe zo gusohora amafaranga ya Leta no kuba byarahuriranye n’izindi gahunda nyinshi zasabaga abakozi babikurikirana baba bazirimo ariko nta kindi”.

Kuba hari abafite amakuru ko ibihembo by’amakipe byaba byaragabanijwe ngo hagamijwe gutubura amafaranga azafasha amakipe azasohokera akarere, Kayitesi avuga ko ataribyo ngo kuko uko byateganijwe niko bizatangwa.

Aya makipe yegukanye itike yo kuzahagararira Akarere ka Kamonyi ku rwego rw’intara y’amajyepfo igizwe n’uturere 8 twose tuzaba duhagarariwe, nubwo amaso aheze mukirere ku bw’ibihembo byabo, abakinnyi bavuga ko batanafashwa mu myiteguro nk’abiteguye gusohoka. Bamwe ntibatinya no kugaragaza ko nyuma y’uko babonye batitaweho bakomeje kwirwanaho bitegura imikino ku bw’izina ryitiriwe iri rushanwa gusa.

Theogene Munyaneza / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →