Kamonyi-APPEC: Abakibona mu ndorerwamo z’amoko bagiriwe inama yo kubireka batabikora bakava mu gihugu

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yagiriye inama abakiyumvamo amacakubiri ashingiye ku moko, ndetse bamwe banumva hari aho bafite inkomoko zitandukanye n’iz’abandi, ko bakwiye kubireka bakumva ko ari abanyarwanda. Ngo mu gihe bitabaye ibyo bakwiye kuva mu gihugu bakagisigira abanyarwanda, naho bo bakajya aho bumva ko bafite inkomoko.

Ibi Murenzi Pacifique yabivuze kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019, ubwo muri Koleji APPEC Remera-Rukoma bibukaga ku nshuro ya 25, ababyeyi bashinze iri shuri, abarimu bahigishaga, abanyeshuri bahigaga, n’ababyeyi baharereraga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aganiriza abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yagarutse ku mateka mabi yaranze igihugu aho umwana yajyaga ku ishuri hadashingiwe ku bushake bw’ababyeyi cyanga se ubushobozi, ahubwo hashingirwaga kuri politiki mbi y’amoko yari yarimakajwe n’abayobozi bo muri Leta yariho icyo gihe.

Murenzi Pacifique yagaragaje uburyo hariho amacakubiri ashingiye ku moko, aho bavugaga ko hari ibihugu abahutu n’abatutsi baturutsemo bitandukanye, ibi bikaba byaratumye igihugu gisenyuka ubumuntu bukabura.

Aha ni ho yashingiye avuga ko kugeza ubu igihugu gikeneye abanyarwanda kidakeneye amoko, ndetse aboneraho kuvuga ko ucyumva afite muri we ibitekerezo by’amoko akwiye kuva mu gihugu akakirekera abanyarwanda kuko ari icy’abanyarwanda kitari icy’amoko.

Yagize ati: “……Birigishwa, byarigishijwe mu rwego rwo kugira ngo tumenye impembero y’uru rwango,….bakaba bari barishyizemo inkomoko zitandukanye, kandi umuco ni umwe, ururimi ni rumwe ariko icyari kigamijwe kwari ukugira ngo tutumvikana. Umuyobozi w’igihugu akabasha kubwira abo ayobora ati ‘’Jyewe burya ntabwo nyobora u Rwanda, nyobora igihugu kirimo abantu batandukanye. Abavuye muri Tchad, abavuye muri Ethiopia, ariko hari n’abo twasanze ino”. Mu by’ukuri murumva imiyoborere y’iki gihugu ko yari itangaje.”

Yakomeje agira ati: “…Uyu munsi rero turashimira gahunda nyinshi twihitiyemo nk’igihugu dufashijwemo n’ubuyobozi bukuru bw’iki gihugu, aho bwahisemo kubakira ku bumwe. Bugahitamo kubakira kuri gahunda ya Ndumunyarwanda, abantu bose bakumva ko icyo bahuriyemo ari iki gihugu gifite imbibe tuzi, ariko tugomba no gusangira ibyiza bigikomokamo.”

Yunzemo ati: “…….ndagira ngo mbabwire ngo imyaka 25 iki gihugu cyubakiye ku bunyarwanda buri wese abihe agaciro. Cyakora uwaba ikiyumvamo ibyo bice byose navuze; uwakumva ko ari umuhutu waturutse muri Tchad, undi akumva ko ari umututsi wavuye muri Ethiopia, undi akumva ko ari umutwa w’umusangwabutaka w’umunyagihugu mu Rwanda, rwose mbabwire ngo uwabyumva gutyo yakwigira ahongaho yumva, hanyuma iki gihugu kigasigaramo umuntu witwa Umunyarwanda.”

Kayijuka Diogene, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi, wari umushyitsi mukuru ahagarariye Ubuyobozi bw’akarere yunze mu rya Murenzi Pacifique maze asaba urubyiruko kuba abarimu beza ku babyeyi babo kugira ngo abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri babicikeho, yanasabye abarezi gukaza umurego mu gutoza abana bigisha umuco w’ubumwe n’ubwiyunge.

Mubirigi Paul waru uhagarariye ababyeyi bashinze iri shuri rya APPEC Remera-Rukoma, yashishikarije urubyiruko kurushaho kwirinda amacakubiri n’icy’ayateza cyose aho kiva, dore ko yagarutse ku mateka y’ishingwa ry’iri shuri n’urukundo rwarangaga abana baryigagamo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 muri Koleji APPEC Remera-Rukoma, ababyeyi bashinze iri shuri, abarimu bahigishaga, abanyeshuri bahigaga, n’ababyeyi baharereraga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka. Abitabiriye uyu muhango baturutse ku ishuri APPEC berekeza Mu Kiryamo cy’Inzovu, ahahoze urwibutso rwari rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gusa ubu ikaba yarimuriwe mu Kibuza, aha hakaba hasigaye ikimenyetso kuko hiciwe abatutsi benshi cyane.

Ishuri APPEC Remera-Rukoma riherereye mu kagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi. Ritanga uburezi bufite ireme, aho abiga mu mashuri yisumbuye bahabwa amasomo y’ubumenyi ngiro bikaba ari ibizabafasha kwihangira imirimo no guhangana ku isoko ry’umurimo ejo hazaza. Ni ishuri ryashinzwe mu mwaka w’1984 n’ababyeyi bishyize hamwe nyuma y’uko mu mashuri ya Leta harimo ivangura rishingiye ku moko n’uturere rikaba ryari ryaje nk’igisubizo ku bana bahezwaga mu mashuri.

Umuyobozi wa APPEC Remera-Rukoma.

Gilbert Mahame / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →