• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/09/25
Gisagara: Polisi yashimiye Clubs zishinzwe gukumira ibyaha mu mashuri(anti-Crime Clubs in school)
18/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
18/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
18/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari

Kamonyi: Ashaje atageze ku mushinga we wo kugira imodoka kubera jenoside

Umwanditsi
April 12, 2019

Umusaza witwa Ngango Faustin, wo mu karere ka Kamonyi avuga ko yagiye yiha umuhigo kenshi wo kugura imodoka agakomwa mu nkokora n’ibikorwa by’ubusahuzi byakorerwaga abatutsi muri gahunda yo kuzabatsemba. 

Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’abikorera mu karere ka Kamonyi, wabaye kuwa 11 Mata 2019 ku rwibutso rwa Kamonyi.

Ngango ubu ufite imyaka 71, avuga ko kuva mu busore bwe yari umucuruzi, akaba yari afite intego yo kugura imodoka ariko agahora asahurwa kugeza mu 1994 ubwo hakorwaga jenoside yeruye. 

Yagize ati “Imodoka yaguraga hagati y’ibihumbi 100 n’150. Kuko nacuruzaga nashakaga kuyigura. Nuko ngura toni 5 z’ibishyimbo ngura n’inka 4 ngamije gushakisha andi mafaranga maze nkazagurishiriza rimwe nkagura imodoka n’ubucuruzi bwanjye bugakomeza”.

Basuye mu rwibutso ahashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Uyu musaza avuga ko ibitero byabagabwagaho byatwaye inkaze n’ibishyimbo ndetse n’ibindi bicuruzwa agasigarira aho. Ibi kandi ngo byakorwaga kenshi uko yabaga atangiye kongera kwijajara,  kugeza ubwo ubucuruzi bwe buhagaze.

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Kamonyi Jean Marie Vianney Munyankumburwa(Mburwa), avuga ko ubu abikorera basabwa gukoresha amahirwe y’umutekano bafite bagateza imbere ubucuruzi bwabo.

Ati “Mu mutekano mukeya abikorera barahagorerwa cyane. Mbere no mu gihe cya jenoside abikorera b’abatutsi ntagaciro bahawe. Ubu abikorera twese dukwiye gushyiramo imbaraga tukabyaza umusaruro umutekano uhamye dufite”.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, depite Rwaka Theobald akaba nawe yabasabye kubumbatira ibyagezweho no guhashya ingengabitekerezo ya jenoside aho igaragara cyane cyane mu bikorera.

Depite Rwaka.

Ati “urebye ingero zitangwa ku ngengabitekerezo zagaragaye, ziganje mu bikorera cyangwa zikabera aho bakorera. Murasabwa rero kuzikumira ngo hato ejo hatazagira udusubiza inyuma.

Ni ku nshuro ya mbere abikorera bo mu karere ka Kamonyi bibutse by’umwihariko abikoreraga bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umusaza Ngango ushaje atabashije gutunga imodoka kubera Jenoside.

Ernest Kalinganire

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5869 Posts

Politiki

4120 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga