Kamonyi: Bahangayikishijwe n’ihohoterwa ry’abana bajya mu buboyi mu mijyi

Abakuru b’Imidugudu bo mu karere ka Kamonyi, baravuga ko hakwiye kujyaho gahunda yo gukemura ikibazo cy’Ihohoterwa ry’abana bajyanwa mu mijyi harimo cyane uwa Kigali n’indi gukora akazi ko mu ngo batarageza imyaka y’ubukure. Bavuga ko bata amashuri ndetse bagakorerwa ihohoterwa harimo irishingiye ku gitsina, bagaterwa inda.

Ibi babigarutseho mu nama yabahuje bose hamwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Ihame ry’uburinganire n’Ubwuzuzanye, hagamijwe kureba uruhare bagira mu kwimakaza iri hame.

Mudugudu Mukamana Enatha (Wahinduriwe amazina), avuga ko hari imiryango icyennye, aho usanga abana batarageza imyaka y’ubukure bajya mu mujyi wa Kigali mu buboyi, ugasanga bahurirayo n’ihohoterwa rinabageza mu guterwa inda bakiri bato. Asaba ko bikwiye kwitabwaho, rigacika hagahanwa ababakoresha.

Yagize ati” Dufite imiryango ikennye cyane aho usanga abana bayikomokamo batarageza imyaka y’ubukure, ugasanga bajya mu mijyi itandukanye irimo umujyi wa Kigali mu buboyi maze bagahurirayo n’ihohoterwa, bagatererwayo inda bakiri bato. Ababakoresha bakwiye gukurikiranwa bagahanwa kuko babicira ubuzima”.

Mudugudu Kamanzi Jean Pierre, avuga ko abana batarageza imyaka y’ubukure bagenda biyongera bajya mu mujyi wa Kigali gukora mu ngo ndetse ugasanga bata amashuri. Asaba ko abakoresha aba bana bakwiye guhanwa kuko amategeko abuza abantu gukoresha abana.

Yagize ati” Iki kibazo kirakomeye cyane kuko umwana utarageza imyaka y’ubukure ntakwiye kujyanwa mu kazi. Unasanga batagashoboye ariko kubera umujyi bagata amashuri. Turasaba ko ababakoresha bakurikiranwa kuko birababaje kubona umwana ava mu rugo agiye gushaka amafaranga akagaruka atwite cyangwa bakakubwira ko yafunzwe akurikiranweho gukuramo inda”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee avuga ko ibi biganiro byafashije buri wese yumva neza iri hame. Ashimangira ko bagiye kubibutsa ko bakwiye gukemura neza ibibazo bikomoka ku makimbirane, “kandi na raporo iherutse gusohorwa na RGB yagaragaje ko ibibazo by’amakimbirane n’ihohoterwa bidusubiza inyuma, ariko na none nta muryango ukwiye kubaho uko ushaka mu makimbirane kuko niyo atuma aba bana bava mu ngo bakajya gukora mu mijyi bavuye mu cyaro akazagaruka baramuteye inda cyangwa akanahohoterwa.

Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose avuga ko ikigo ashinzwe gishyize imbere kuganiriza inzego zitandukanye ndetse akemeza ko ikibazo kigaragazwa n’Abakuru b’imidugudu cy’abana babangavu bajya gukora akazi ko mu rugo mu mijyi bagahurirayo n’Ihohoterwa gihari kandi kigaragara. Asaba inzego zose zaba iz’imiryango yigenga ndetse n’iya Leta guhaguruka. Asanga kandi hari icyo inzego zitandukanye z’Igihugu zikwiye gukora kuri iki kibazo mu gutegura aheza h’u Rwanda rushingiye kubakiri bato.

Ikibazo cy’abana babangavu bahohoterwa rimwe na rimwe bikabaviramo no guterwa inda bakabyara bakiri bato si gishya ku karere ka Kamonyi kuko nkuko tubikesha umukozi w’aka karere ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, guhera mu Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza ubu abana babangavu babarurwa muri aka karere batewe inda bagera kuri 91.

Muri raporo ngarukamwaka y’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ivuga ku kwimakaza uburinganire ni iterambere ry’umuryango, yagaragaje ko aka karere kaje ku mwanya wa nyuma mu ntara y’Amajyepfo mu guha abaturage seivisi nziza.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →