Kamonyi: Bamwe mubatanga Serivise z‘Ubutabera bariba abaturage

Abaturage mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kamonyi, babangamiwe n’akajagari ko gucibwa amafaranga y’umurengera mu batanga Serivisi z’ubutabera zizwi nka IECMS( Integrated Electronic Case Management system). Baribaza icyo Minisiteri y’ubutabera ikora mu gukurikirana abo bita barusahurira mu nduru.

Mu biciro byatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera kuri izi serivise zigera kuri 17(twabashije kubona), ibyinshi biri munsi y’amafaranga 500 y’u Rwanda. Igiciro gito kikaba ku mafaranga 50 mu gihe harimo serivise imwe gusa yishyurwa 1500 ari nayo igaragara ko ihenze mu zindi.

Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bavuga ko batazi mu kuri ibiciro nyirizina by’izi serivise kuko ngo ushobora kujya kuri umwe mu bazitanga akaguca amafaranga runaka, wajya ku wundi ugasanga afite icye giciro, ibi ngo bikaba bishobora no kujyana n’uko umuntu bamubona mu gihagararo ku bwo kumukekaho ko yifite.

Umwe muri aba baturage ku munsi wo kuri uyu wa 13 Mata 2021 mu masaha ya nyumaya saa sita yasabiraga serivise yo gufunguza email ngo ihuzwe n’ikirego ajye abona amakuru( yabikoreraga ku mukozi wikorera uri munsi y’akarere), amuca ibihumbi bitatu (3,000fr) by’amanyarwanda kuri Serivise nyamara bigaragara ko igiciro ari amafaranga y’u Rwanda magana abiri( 200Fr).

Nyuma y’impaka zasabaga kumenya uko uyu utanga izi serivise agena ibi biciro no kuba ntaho byanditse, byarangiye uhabwa serivise byiswe ko agabanyirijwe yishyura ibihumbi bibibi( 2,000Fr) nabyo bigaragara ko bikubye inshuro 10 igiciro cyakabaye aricyo kuri.

Umunyamakuru wa intyoza.com wari hafi aho, yashatse kumenya uko ibi biciro bigenwa ndetse n’utanga ubu burenganzira, uwatangaga serivise avuga ko ntawe asaba uburenganzira, ko ariwe ubikora kandi akanishyiriraho ibiciro ku bakiriya bamugana.

Iki kibazo kigaragara ko kiri rusange hirya no hino mu Mirenge igize aka karere kuko muho umunyamakuru yageze ndetse no kuri uyu wa gatatu, aho yabashije gusura mu hatangirwa izi serivise, ibiciro bishyirwaho bitewe nuko babona ubagana ahagaze.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko ibi byagombye kubazwa Minisiteri y’Ubutabera yo yatumye abantu nk’aba batanga Serivise zayo ariko ikaba itabasha kugenzura uko biba rubanda. Bavuga ko aba babafata nka ba rusahurira mu nduru, bagasaba ko bakurikiranwa.

Harelimana Zachalie, Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ufite mu nshingano gukurikirana ibijyanye n’itangwa ry’izi serivise, yabwiye intyoza.com ko ibiciro byazo byatangajwe umwaka ushize wa 2020 mu kwezi kwa Cyenda, avuga ko nubwo aba bantu barimo guha abaturage izi Serivise, ngo batarabihugurirwa. Gusa, ahamya ko mu cyumweru gitaha babiteganya.

Harelimana, avuga ko mu mabwiriza yasohotse arebana n’itangwa ry’izi Serivise hari ahanditse ko nta muntu wemerewe kuzitanga atarahuguwe ngo anahabwe icyemezo( certificate), ariko ku rundi ruhande ukibaza uburyo Minisiteri yemeye ko izi serivise zitangwa n’abantu ku giti cyabo kandi izi neza ko nta gikurikirana ihari!?. Avuga ko ngo abakora ibi byo gushyiraho ibiciro bishakiye ku baturage, Minisiteri idafite uko yabahana mu gihe nta buryo bundi bwateganijwe bwo gufasha Abanyarwanda.

Dore zimwe muri Serivise twabashije kubona n’ibiciro byazishyiriweho.

Mu gihe abaturage bakomeje kuba mu gihirahiro bibaza uko ibi bibazo bizakemuka bakareka kwibwa, barasaba ko Minisiteri y’Ubutabera yateje iki kibazo kuko yashyizeho abatanga serivise zayo itabahuguye, ngo ibahe amabwiriza amwe ajyanye n’imikorere ikwiye, ko yabatabara, ikabakiza abo bahaye izina rya ba Rusahurira mu nduru.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Bamwe mubatanga Serivise z‘Ubutabera bariba abaturage

  1. Habimana Oscar April 17, 2021 at 1:45 pm

    ahenshi ibyo biciro bya iecms ntabwo bikurikizwa,kohereza ikirego mu rukiko baca amafaranga make ni ibihumbi icumi y’u Rwanda (10.000 frw).

Comments are closed.