Kamonyi: Banki ya Equity yinjiye muri cyamunara abayitabiriye bamanika amaboko

Abitabiriye itezwa ry’icyamunara cy’inzu iherereye mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda kuri uyu wa 17 Mutarama 2019 banze gukomeza guhangana na Banki nk’umuguzi w’ingwate y’umukiriya wananiwe kwishyura, bavamo. Intandaro ni uko bateretswe uburenganzira businyweho na Noteri bw’uko uwo bahanganye yatumwe koko na Banki.

Icyamunara cy’inzu yahawe igenagaciro ka Miriyoni zisaga 950 yatangiye mu mahoro ariko bigeze hagati abayitabiriye bayivamo nyuma y’uko umwe muribo azamuriye ikibazo cy’uko uwaje ahagarariye Equity Bank nk’umuguzi w’ingwate y’umukiriya wayo nta byangombwa byemeza ko ayihagarariye biriho umukono wa Noteri yaberetse.

Mbere y’uko cyamunara itangira, abahesha b’inkiko 2 batezaga ingwate batangaje ko umuntu winjira mu ipiganwa afite uwo ahagarariye asabwa kwerekana icyemezo cy’uwo ahagarariye kiriho umukono wa Noteri, ariko hazamuwe ikibazo k’uhagarariye Equity Bank ngo yerekane icyemezo gisinyweho na Noteri, yaba we, yaba abahesha b’inkiko banga kucyereka abari mu ipiganwa bahita bose bavuga ko bavuye mu ipiganwa.

Icyamunara cyarangiye Equity Bank ariyo icyegukanye ku mafaranga y’u Rwanda Miliyoni 245. Ahatezwaga cyamunara hari hagabanijwemo ibice 2, hari igice giteretsemo inzu cyahawe igen’agaciro ka Miliyoni zisaga 900 hagurwa Miliyoni 225 mu gihe igice cy’imbuga cyiswe ikibaza cyahawe igen’agaciro ka Miliyoni 58 hakagurwa Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Isah Byarugaba wari uhagarariye Equity Bank asinya.

Me Felix Irafasha, umwe mu bahesha b’inkiko babiri bari bahagarariye cyamunara yabwiye intyoza.com ko ukwikura muri cyamunara kw’abari bayitabiriye kwatewe n’uko babonaga irimo kubagenda hejuru, ibindi ari urwitwazo.

Ati “ Biriya biterwa n’uko abantu babonaga banki yaje mucyamunara kandi iri kubagendahejuru mu biciro bituma batishima.” Akomeza avuga ko uwari uhagarariye banki ari umukozi wayo ko icyangombwa yaberetse cy’umuyobozi mukuru wa Banki cyari gihagije, ko kutanezerwa kwabo ari uko babonaga Banki ibagenda hejuru.

Iyo mbuga iparitsemo imodoka iri mu gice cyiswe ikibanza itandukanywa n’inzu.

Umukozi waje muri cyamunara ahagarariye Equity Bank, yabwiye intyoza.com ko inzu baje gupiganira yari iy’umukiriya wa banki ahagarariye, ko kandi nta kidasanzwe cyabaye kuko Banki yemerewe kujya muri cyamunara. Avuga kandi ko no kuza muri cyamunara biri mu rwego rwo kutemera abashobora kuyitabira bagatesha agaciro umutungo, ko iyo bemera bagapiganwa bagatanga agaciro kari hejuru hari gutsinda utanze menshi.

Uyu Mukozi watubwiye ko yitwa Isah Byarugaba, ubwo umunyamakuru yamubazaga amazina y’umukiriya wa Banki ahagarariye ntabwo yabashije kuyavuga ndetse bigeze ku mwenda yishyuzwaga avuga ko bitari ngombwa.

Inzu uyirebeye ku ruhande rw’umuhanda wa Kaburimbo.

Amakuru agera ku intyoza.com ni ay’uko inzu n’imbuga yayo ( yiswe ikibanza) byatejwe cyamunara nyirabyo amaze iminsi afunze. Bamwe mubo mu muryango wa hafi na kure w’uwaterejwe icyamunara bakurikiranaga bacecetse uko bigenda,nta washakaga kugira icyo avuga yeruye uretse kuvugira ku ruhande kimwe n’abandi bashinja abahesha b’inkiko na Equity Bank akagambane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Banki ya Equity yinjiye muri cyamunara abayitabiriye bamanika amaboko

  1. kalinganire January 18, 2019 at 8:08 am

    ibi rwose bijye bifatwa nka ruswa , kuko ntibyumvikana ukuntu igenagaciro ryaba 950 miliyoni ngo itezwe 225 , ubwo se bivuziki?

Comments are closed.