Kamonyi: Barasaba kwagurirwa ubwanikiro bw’umusaruro w’Ibigori ukomeza kwiyongera

Abahinzi bibumbiye muri Koperative y’Abadatezuka ba Kamonyi ikorera ubuhinzi mu murenge wa Gacurabwenge, baremeza ko nyuma yo guhuza ubutaka bagahinga igihingwa cy’ibigori, nyuma kandi yo gukurikiza inama bagirwa n’abajyanama b’ubuhinzi, umusaruro ugenda urushaho kwiyongera. Barasaba ubwanikiro (Hangard) buhagije.

Aba bahinzi, bemeza ko mu gihe ubwanikiro bafite kugeza ubu bwakomeza kubabana buke, bishobora kubatera igihombo mu gihe uyu musaruro wo wiyongereye.

Sabina Charlotte, umunyamuryango w’iyi koperative avuga ko mbere banikaga muri shitingi imvura yagwa ikabinyagira bikangiza umusaruro wabo, ariko nyuma yo kubakirwa ubwanikiro 3 ngo byatumye nta musaruro wongera kwangirika. Gusaa na none ngo uko umwaka utashye uyu musaruro ugenda wiyongera mu gihe ubwanikiro bukiri bwa bundi.

Yagize ati” Mbere yo kubona ubu bwanikiro twanikaga mu bizu bitwikirije shitingi ndetse imvura yagwa bikanyangirwa cyangwa umuyaga ugatwara ibyo twatwikirije ndetse bikanangirika cyane, ariko bamaze kuduha ubu bwanikiro bwaradufashije kuko nta musaruro wacu ucyangirika. Ariko uko ugenda urushaho kwiyongera bamwe bakabura aho kwanikira, twubakiwe ubundi bwanikiro nibura 2 byadufasha kudapfusha ubusa umusaruro tubona”.

Perezida wa Koperative y’Abadatezuka ba Kamonyi, Kamagaju Eugenie avuga ko ashimira Leta yabubakiye ubwanikiro bakabona aho banikira umusaruro wabo. Yemeza ko uyu musaruro wabaye mwinshi ndetse ukaba ukomeza kwiyongera cyane kuko mu myaka 3 ishize bigaragara ko ugenda urushaho kuba mwinshi ugereranije n’uwo babonaga mbere.

Musengamana Didace, ashimira ubuyobozi bwumva ibibazo babugezaho. Asaba ko bongerewe ubwanikiro byarushaho kuba byiza kuko umusaruro ugenda urushaho kwiyongera ndetse ngo bamwe bagahitamo kubijyana kubyanikira mu rugo bakazabizana nyuma bagiye gupimurirwa ibiro bejeje.

Yagize ati” Twebwe nk’abahinzi dushimira uburyo ubuyobozi butwumva bukaduha aho kwanikira umusaruro wacu, ariko ugenda wiyongera cyane bityo ababuze aho kwanikira babijyana mu rugo bakabisharika kunzu, ariko tubonye ahandi ho kwanikira byadufasha cyane kuko umusaruro utanikiwe hamwe n’uwanikiwe hamwe ubona bitandukanye. Iyo tubizanye bagiye kubipima ngo babijyane rimwe na rimwe barabyanga”.

Uzabakiriho, Agoronome w’Umurenge wa Gacurabwenge avuga ko umusaruro wiyongereye cyane, ko byabaye ngombwa ko abahinzi bagiye biyambaza ubundi bwanikiro bwo kwifashisha. Ahamya ko guhingira igihe no guhuza ubutaka biri muri bimwe bifasha kugirango umusaruro wiyongere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko uko umwaka utashye buri rwego rugenda rugenerwa amafaranga hakiyongeraho ibikorwa by’imiryango nterankunga ikita kubyiciro bitandukanye. Avuga ko ku bijyanye n’ibyo abaturage bagaragaza ko bakwiye ku nganirwa, ngo iyo ikibazo cyagaragaye cyitabwaho by’umwihariko. Ashimangira ko n’aba bahinzi nibigaragara ko bakeneye aho kwanikira umusaruro wabo bazafashwa kuhabona, ariko kandi ngo hanagamijwe gufata neza umusaruro wabo beza buri gihembwe cy’ihinga.

Akomeza avuga ko mu myaka itandukanye mu karere hubatswe ubwanikiro 62 butangwaho asaga miliyoni 480 z’amafaranga yu Rwanda. Iyi Koperative, imaze imyaka itatu yinjiye mu butubuzi bw’ibigori. Ibona umusaruro mwinshi cyane kuko kuva mbere ya 2018 bezaga Toni zisaga 18 ariko ubu basigaye bageza hejuru y’ijana.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →