Kamonyi: Bishyuje amafaranga bakoreye aho kwishyurwa bahatwa inkoni

Abaturage batunganya igishanga cya Nyabarongo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, mu gihe kigera hafi ku mezi ane bakora badahembwa, ubwo bishyuzaga ayo bakoreye bishyuwe inkoni kugera bamwe bakomerekejwe.

Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 13 Nzeli 2016, abaturage bageze mu gice cy’umurenge wa Mugina bagitunganya bamwe muribo bakubiswe ubwo bishyuzaga amafaranga bakoreye ndetse barakomereka.

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru w’intyoza.com ubwo yageraga aho bari bateraniye bategereje ababakoresheje ko baza bakabishyura utwabo, bavuga ko mu gihe bari bategereje ko babwirwa ibyo kwishyurwa Polisi yabahutsemo ikabahata igiti.

Turikumwe Philemon umwe muri aba baturage wakubiswe, yagize ati:” Naje muri iyi Kampani nje gushaka ubuzima, naje mu kibazo cy’amafaranga yacu aho kugira ngo bumve ibyacu batwahuka n’inkoni, amapingu baratwambika. Bankubise inyuma mu ntugu, za ruseke benda kuzimena twabaza icyo tuzira bakatubwira ko turi intaragahanga. Turashaka gusa ko baduha ibyacu hanyuma tukava muri kampani yabo bagasigarana ibyabo”.

Umuturage wakubiswe kugera n'aho imibyimba y'inkoni yishushanya aho yakubiswe.
Umuturage wakubiswe kugera n’aho imibyimba y’inkoni yishushanya aho yakubiswe.

Icyo aba baturage bose bahurizaho ni uko bakeneye ko Kampani bakoreye yabishyura amafaranga bakoreye bagatandukana mu mahoro. Batangaza kandi ko aho gukubitwa mu kimbo cyo kubishyura bahabwa udufaranga bakoreye bakigendera mu mahoro.

CIP Hakizimana Andre, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo, ku murongo wa Telefone yabwiye intyoza.com ko habaye hari umupolisi wahohoteye umuturage yaba yabikoze kugiti cye, ko nta rwego rwa Polisi rwamutumye, yavuze kandi ko bagiye kubikurikirana.

Aba baturage twasanze mu murenge wa Mugina mu kagari ka Nteko, baturuka mu bice bitandukanye by’akarere ka Kamonyi n’ahandi harimo ab’umurenge wa Mugina, Rugarika hakaza kandi abaturuka Mageragere ya Kigali ndetse n’abaje bakomotse mu karere ka Bugesera n’ahandi hatandukanye baje gushaka ubuzima.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Bishyuje amafaranga bakoreye aho kwishyurwa bahatwa inkoni

  1. Mbaraga jimmy September 15, 2016 at 10:11 am

    Police y,urwanda ikora kinyamwuga ikurikirane irebe koko niba hari umu police wabigizemo uruhare kuko police ishinzwe kurinda abaturage

Comments are closed.