Kamonyi-Bunyonga: Hasezewe mu cyubahiro imibiri 12,639 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Iyi mibiri yasezewe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2020 mu Murenge wa Karama, yakuwe aho yari yarashyinguwe by’agateganyo, yimurirwa mu rwibutso rushya rwa Bunyonga, ari naho kuri uyu musozi wa Bibare hiciwe benshi mu batutsi bari bahatuye ndetse n’abandi bahahungiye.  Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwe kwimura imibiri y’ababo ikiri hirya no hino mu masambu yabo, ikazanwa muri uru rwibutso rushya kuko ruzahoraho.

Dr Karangwa Desire, mu ijambo rye nk’uhagarariye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Karama, avuga ko uyu munsi ari umunsi wo gusezera kuri aba Babyeyi, Inshuti n’abavandimwe bishwe urw’agashinyaguro, ko kandi iki gikorwa cyari gitegerejwe guhera mu 1997.

Mu izina ry’Abarokotse Jenoside, yasabye ko uwaba wese afite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe itaraboneka yatanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mucyubahiro. Asaba by’umwihariko Abarokotse Jenoside bagifite ababo bashyinguye mu masambu yabo kubazana mu rwibutso kuko rwo ruzahoraho mu gihe aho umuntu atuye atazahahora bitewe nuko ashobora kuhagurisha, uguze akaba ataha agaciro uwahashyinguye, kimwe nuko yapfa uwashyinguwe ntagire umwitaho.

Avuga ko iki ari igikorwa cyo gusezera mu cyubahiro.  Ati“ Burya mukinyarwanda iyo usezeye umuntu ni aho umuhaye uburuhukiro bwe bwanyuma. Uyu munsi ni uwo kubasezeraho, tukabashyira mu buruhukiro bwabo bwanyuma noneho cya gikorwa twajyaga dukora cyo kwibuka tukazajya noneho tugikora koko twibuka kandi tuzi yuko twabashyize aho baruhukira tutazongera kujya dushaka imibiri yabo ngo twongere tuyikure hariya tuyijyane hariya”.

Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko abasezeweho batari bashyinguye uko bikwiye. Ashima ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’Abarokotse Jenoside bagize uruhare mu kubaka aha hantu hashyinguwe imibiri 12,639.

Guverineri Kayitesi Alice.

Avuga ko nubwo iki gikorwa kimaze igihe gitegerejwe, ko icyo kwishimira ari uko kigezweho. Ashimangira ko ibi bigaragaza ko icyo Abanyarwanda biyemeje bakigeraho. Avuga kandi ko ibikorwa byo gushakisha imibiri itaraboneka y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bizakomeza kwitabwaho, ariko kandi ko n’abagifite ababo babazana aho abandi baruhukiye.

Agira kandi ati“ Kuba abacu tugiye kubashyingura mu buryo bubahesheje icyubahiro, ni iby’agaciro kuko aho tugiye kubashyingura tuzahora tuhabibukira kandi tunabazirikana”.

Akomeza ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhare rwabo mu kubaka igihugu nyuma ya byinshi banyuzemo. Avuga ko basabwe byinshi birimo no “gutanga imbabazi kubabahekuye no kuba barihanganiye ibikomere bagakomeza gutwaza bagamije gutuma u Rwanda rukomeza kubaho“.

Murenzi Pacifique, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi avuga ko kubufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere n’Abarokotse Jenoside b’I Karama by’umwihariko komite ihagarariye abafite ababo bahashyinguye bakoze igikorwa gikomeye ngo haboneke uru rwibutso. Asaba abagifite ababo bashyiguye mu ngo n’ahandi kubazana.

Murenzi, avuga ko nubwo hashize imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ko hakiri bamwe mu bagifite umugambi wo kuyihakana no kuyipfobya. Ahamya ko igikorwa nk’iki ari kimwe mubimenyetso by’amateka byivugira, bishimangira kandi bihangana n’abashaka kuyihakana no kuyipfobya, ko uwaba abica ku ruhande wese yaba abikora nkana.

Murenzi Pacifique/Perezida wa Ibuka Kamonyi.

Iki gikorwa cyo kwibuka no gusezera kuri iyi mibiri 12,639 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, cyakoranwe ubushishozi n’ubwitonzi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni abantu bacye cyane nabo barimo abayobozi n’abandi bahagarariye imwe mu miryango ifite abayo bahashyinguye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →