Kamonyi: Buri wese abaye ijisho rya mugenzi we twabasha kwirindira umutekano-DPC Nsabimana JB

SP Jean Bosco Nsabimana, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, yasabye abaturage b’Umurenge wa Rugalika by’umwihariko mu Kagari ka Kigese, ahakorewe Umuganda rusange wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, ko bakwiye kurushaho kunga ubumwe no gufatanya na Polisi mu kwicungira umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Nyuma y’Igikorwa cy’Umuganda rusange wabereye mu Mudugudu wa Bikamba, Akagari ka Kigese, inzego z’ubuyobozi zitandukanye mu Karere ka Kamonyi, yaba Nyobozi, iz’Umutekano n’izindi, baganiriye n’abaturage kuri gahunda zitandukanye zirimo no kwibungabungira umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zifatanije n’abaturage mu muganda, nyuma baraganira.

SP Nsabimana Jean Bosco, Umuyobozi wa Polisi( DPC) mu Karere ka Kamonyi, yasabye abitabiriye Umuganda ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano, ko kandi mu gihe byaba bikozwe gutyo ibibazo bigendanye n’Umutekano muke byahita birangira.

Yagize ati“ Buri wese abaye ijisho rya mugenzi we, ibibazo by’Umutekano muke nti byahita birangira!? “Buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kugira ngo ikitagenda neza ukivuge!, kugira ngo dukumire icyaha kitaraba, Dutangira amakuru ku gihe kandi vuba”. Akomeza avuga ko ibyo bikurikijwe aribwo kwirindira umutekano byashoboka kuko buri wese aba yaharaniye kuba ijisho rya mugenzi we.

Abayobozi mu gikorwa cy’umuganda.

SP Nsabimana, yababwiye ko bimwe mu byaha byiganje cyangwa biza ku isonga muri aka gace ka Rugalika batuyemo birimo; Ibyaha by’Ubujura, ibijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha byo Gusambanya abana, Gukubita no Gukomeretsa n’ibindi. Yasabye buri wese kugaragaza uruhare rwe yirinda guhishira.

Yagize kandi ati“ Birababaje kuba uziko umuntu ari Umujura ukaba umuzi ariko ukamuhishira? Birababaje kuba umuntu acuruza Ibiyobyabwenge, yenga ibiyoga by’ibikwangari ndetse n’ibindi bitandukanye, ubizi ukabyihorera ntubivuge”.

Yasabye buri wese kuzirikana ko uruhare rwe mu gukumira no kurwanya ibyaha ari ingenzi kandi ko atari iby’undi wundi. Yababwite ati“ Ntabwo twakwira ahantu hose, ariko iyo muhari tuba twizeye ko umutekano uhari”. Yakomeje abibutsa ko bafatanya nka Polisi kugira ngo Umunyarwanda aho ari atekane, uhereye mu muryango.

Yabasabye kandi kutarebera ikibi gikorwa ngo baceceke, ko bakwiye no kuba inshuti z’umuryango kugira ngo babashe no gufasha gukemura amwe mu makimbirane akunze kugaragara. Yibukije ko bakwiye gufatanya mu cyatuma umuryango ubaho utekanye, aho babona byabananiye bakitabaza inzego z’ubuyobozi zibegereye.

Ingabo zifatanije n’abaturage mu gukora umuganda.

SP Nsabimana Jean Bosco( DPC), yibukije abitabiriye igikorwa cy’Umuganda ko Polisi yiteguye gufatanya na buri wese kurinda Umutekano w’Igihugu, asaba uruhare rwa buri wese kugira ngo bigerweho kandi buri wese abigizemo uruhare. Yabahaye Nomero za Terefone bajya bifashisha mu gutanga amakuru. Iy’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ariyo; 0788311183, abaha Kandi 0788311302 ya Komanda wa Polisi, Sitasiyo ya Runda ari nayo ishinzwe Rugalika.

Nyuma y’umuganda bacinye akadiho.
Abo mu rwego rw’ubuzima bari bahari ngo bafashe abaturage kwipimisha; Umuvuduko w’amaraso, Epatite, kwikingiza Coviid, Kureba igipimo cy’isukari mu mubiri.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →