Kamonyi-Expo: Nta na kimwe cyatunanira tubaye dushyize hamwe-Meya Nahayo

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wafunguye ku mugaragaro imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu karere, ryatangiye kuri uyu wa 08 Kamena 2022 ku Ruyenzi, yabwiye abaryitabiriye ko ubufatanye bwabo n’Akarere abonye ko nta cyabananira. Yabasabye gushyira imbaraga hamwe mu guteza imbere aka karere no kurushaho kugira ishyaka ryo kubaka Igihugu.

Ni imurikagurisha n’imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye, aho buri wese yazanye ibyo akora kugira ngo abigaragaze, ndetse abashobora kugura bagure, ariko kandi ari no mu rwego rwo kubimenyekanisha.

Dr Nahayo Sylvere, mu ijambo rye afungura ku mugaragaro iri murikagurisha n’imurikabikorwa ubwo yari amaze gusura abaje kumurika ibyo bakora, yagize ati“ Tubonye ko muri Kamonyi, Abafatanyabikorwa si ubwa mbere tubabonye ariko ibyo tubonye hano byongeye kutwongeramo imbaraga, bituma tubona yuko Abafatanyabikorwa n’Akarere ka Kamonyi nta na kimwe cyatunanira mu gihe twaba dushyize hamwe ku rwego rugeze aha ng’aha”.

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa uburyo bakomeje gufasha akarere ndetse no kuba barahisemo kwemera kuza kugaragaza ibikorwa byabo bakorera muri aka Karere, abandi bakemera kuza kugaragaza ibyo bacuruza.

Yabasabye ko iki gikorwa nkuko bakitabiriye, bakigira icyabo bagamije ko kirushaho kugenda neza mu minsi bazahamara, anasaba ko Abanyakamonyi n’abandi bakwitabira kuko nta wakwifuza ku murika ibyo akora ngo abure abo abimurikira.

Dr Nahayo Sylvere, yijeje kandi aba bafatanyabikorwa bitabiriye iri murikagurisha n’imurikabikorwa ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere buzababa hafi, ko kandi nabwo bwashyize ibiro aha hantu, ko amarembo akinguye kuri buri wese kugira ngo bafatanye ibyateguwe bigende neza. Yanabijeje ko nk’ubuyobozi bazajya bahagera kenshi.

Benedata Laurien, Umuyobozi wungirije wa mbere w’urugaga rw’Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi, yavuze ko nka PSF inkingi y’iterambere ry’Igihugu banejejwe no kubona ubwitabire bw’abafatanyabikorwa bitabiriye iri murikagushisha n’imurikabikorwa. Yavuze ko Akarere ka Kamonyi ari akarere keza kandi k’amahirwe, akangurira buri wese uri hafi na kure kuza kuhashora imari kuko hari isoko.

Intumwa yaje ihagarariye Umuyobozi mu kuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, yashimiye ubuyobozi bw’amakoperative ndetse n’abafatanyabikorwa, abizeza imikoranire myiza, abibutsa ko ubuyobozi bw’iki kigo bwabegereye kuko ibiro byabwo byashyizwe mu Karere ka Muhanga. Yabashimiye kwitabira, ashimira ubuyobozi bw’Akarere.

Iri murikagurisha n’imurikabikorwa, ryatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena, biteganijwe ko rizasozwa kuwa Mbere tariki 13 Kamena 2022. Ririmo ibikorwa bimurikwa ndetse n’ibigurishwa bitandukanye, byaba ibiribwa n’ibinyobwa, hakabamo kandi na serivise z’ubuzima n’izindi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →