Kamonyi-Gacurabwenge: Abaturage babwiwe ko uzongera kohereza Ingurube ku Musigiti azaba ashaka “Akamunani”

Ni inama y’umutekano yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2022, ihuza Abaturage n’Ingabo dore ko ari hafi y’ikigo cya Gisirikare cy’ahazwi nko kuri Pasa, muri metero nke ngo ugere mu Gacurabwenge ahari umusigiti woherejweho Ingurube. Abaturage basabwe ko nta kongera kuvogera Umusigiti ngo bohereze cyangwa se banyuzeyo ingurube kuko babizi neza ko iri tungo ku mu Isilamu ari icyizira. Babwiwe ko uzongera azaba ashaka “Akamunani”.

Iyi nama, yabaye nta muyobozi mu nzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Akagari kuzamura wari uhari kandi mu busanzwe uyu aba ari n’umunsi wahariwe Inteko z’abaturage, byongeye ikaba yari yabereye ahantu hari ikibazo kibangamiye abayoboke b’idini ya Isilamu bohererezwa cyangwa bakanyurizwa ingurube ku Musigiti, ibyo bamwe mu baganiriye na intyoza bavuga ko banenze.

Gusa, bashima Ingabo kuko ngo iteka zibaba hafi ndetse no mu buzima bwabo bwa buri munsi bakaba bahura kenshi kuko baturanye n’ikigo. Bashima inama n’impanuro bahawe n’ ingabo ubwo zabaganirizaga zibabwira uko bakwiye kwitwara, batabangamira abavandimwe badahuje imyizerere mu bijyanye n’ubuyobokamana. Bahamya ko inama n’impanuro bahawe zabanyuze ko kandi bagiye kuzubahiriza.

Muri iyi nama kandi, abaturage beretswe Gitansi y’amafaranga(dufitiye kopi), ibihumbi mirongo itatu(30,000Fr) yaciwe umuturage uherutse kurekura ingurube ze zikajya ku musigiti, ibyafashwe nk’ubushotoranyi bikanakurura ikibazo. Abaturage, basabwe kureka ubushotoranyi, bagaturana batanduranya, ko kandi uzahirahira yongera kurekurira ingurube ze ku Musigiti cyangwa se kuzihanyuza azaba ashaka“Akamunani”.

Isomere hano inkuru yabanje umenye uko ikibazo cy’ingurube ku Musigiti cyaje;Kamonyi-Gacurabwenge: Hari ubushotoranyi bw’abaturage bajyana ingurube ku musigiti

Muri iyi nama, abaturage baganiriye ku bibazo bitandukanye birebana na gahunda za Leta n’ubuzima rusange, bahabwa umwanya uhagije wo kubaza ibibazo. Gusa ku kijyanye n’ingurube ari nacyo cyatinzweho cyane, basabwe ko n’abazijyana ku isoko cyangwa se abazivana yo, bajya bakoresha umuhanda munini uhari aho kujya kunyura iruhande rw’umusigiti nk’abashaka gushotorana, cyane ko n’ubundi aho inzira bajyaga kunyura iri ari mu butaka bw’Idini ya Islam.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →