Kamonyi-Gacurabwenge: Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ku bikorwa by’Ubutegetsi bubi byagejeje kuri Jenoside

Mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 15 Gicurasi 2022, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin wari umushyitsi mukuru, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera Ubutegetsi bubi bwari bwarashyize imbere Politiki y’Amacakubiri, Guheza, Gutoteza no kwica Abatutsi mu bihe bitandukanye, aho indunduro ya byose yabaye mu 1994. Avuga ko kandi ibyo byahemberwaga n’umuco wo kudahana.

Dr Nteziryayo Faustin, avuga ku kuba abantu bateranira hamwe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati“ Igihe cyose duteraniye mu gikorwa nk’iki cyo Kwibuka, tuba tugira ngo dusubize agaciro n’icyubahiro; Ababyeyi, Abavandimwe n’Inshuti bishwe muri Jenoside bazira gusa ko ari Abatutsi”.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye Kwibuka.

Akomeza avuga kandi ko ibi ari umwanya wo kuzirikana ko“ Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kubera ubutegetsi bubi, bwari bwarashyize imbere Politiki y’Amacakubiri, Guheza, Gutoteza no kwica Abatutsi mu bihe bitandukanye, indunduro yabyo ikaba mu 1994, kandi ibyo bigahemberwa n’Umuco mubi wo kudahana kuko nta n’umwe wari warigeze ahanirwa ibyo bikorwa ubundi bihanwa n’amategeko”.

Dr Nteziryayo, avuga kandi ati“ Umwanya nk’uyu wo kwibuka, uba ari n’umwanya mwiza wo kuzirikana intambwe nziza imaze guterwa mu kongera kubaka u Rwanda, ariko no guhamya ingamba ko Icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi ritazongera kubaho ukundi mu Gihugu cyacu”.

Uhereye iburyo ni; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, akurikirwa na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, hagakurikira Minisitiri wa Siporo, akurikirwa na Meya wa Kamonyi nawe agakurikirwa na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu.

Ashimangira kandi ko“Kwibuka” bishyira umuntu kongera Kwibuka Ababyeyi be n’indangagaciro bamutozaga, akibuka Abavandimwe urugwiro n’Ubusabane bagiranaga, akibuka kandi inshuti za hafi ibihe byiza n’inama bamugiraga, akibuka abantu benshi bari mu mirimo itandukanye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bari mu nzego zitandukanye.

Yibukije ko n’ubwo Abateguye Jenoside bari baragambiriye kurimbura Abatutsi no guhindura Igihugu Umuyonga, ko icyo buri wese ubu akwiye kwishimira ari uko ibyo bikorwa kirimbuzi byashoboye guhagarikwa n’Abana b’u Rwanda bagize Ubutwari, bagira Ubwitange ndashyikirwa ndetse bamwe bahasiga Ubuzima bwabo.

Bamwe mu bitabiriye Kwibuka.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko nk’umuntu uri mu rwego rw’Ubucamanza ashimira buri wese wagize uruhare mu kugaragaza ukuri kugira ngo nyuma ya Jenoside gahunda Igihugu cyari cyarihaye yo gushyiraho uburyo bwo gucira imanza abagize uruhare muri Jenoside igende neza.

Avuga ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, intambwe imaze guterwa mu kwiyubaka ishimishije. Ko ibyiza byagezweho kubera “Ubudaheranwa” no guhamya umugambi wo kubaka Inzira y’Igihugu kigendera ku mategeko kandi kiyubahiriza kuri buri wese nta vangura icyo ryaba rishingiyeho cyose.

Gusa na none, nubwo ibimaze gukorwa ari byinshi kandi byo kwishimira, ashimangira ko nta kudohoka kuko hakiri byinshi byo gukora muri urwo rwego. Yibutsa kandi ko hirya no hino ku Isi, hakiri ibikorwa byo kurwanywa by’abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Hakaba n’Abakekwaho Jenoside ariko batarashyikirizwa inkiko ngo bacirwe Imanza, haba mu gukurikiranwa mu bihugu barimo cyangwa se kuzanwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe n’Inkiko z’u Rwanda.

Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 2 yakuwe mu Murenge wa Rukoma na Musambira.

Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gacurabwenge, byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Kamonyi ruri ahazwi nko mu Kibuza. Ni urwibutso rushyinguwemo mu cyubahiro imibiri 47,497 ukongeraho indi mibiri 2 yashyinguwe mu cyubahiro none. Imibiri iruhukiye muri uru rwibutso yakuwe mu mirenge 8 muri 12 igize aka Karere. Iyo mirenge ni; Gacurabwenge, Rugalika, Runda, Musambira, Nyarubaka, Rukoma, Ngamba ndetse na Kayumbu.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →