Kamonyi: Gitifu w’Umurenge wari umaze amezi 3 mu maboko y’ubutabera yagarutse mukazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 18 Werurwe 2021, bwasubije mu kazi Obed Niyobuhungiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba uherutse kugirwa umwere n’urukiko ku byaha bifitanye isano na Ruswa no kunyereza umutungo yari akurikiranweho.

Gitifu Niyobuhungiro Obed, yagaruwe mukazi n’ubuyobozi bw’Akarere, ahabwa kuyobora Umurenge wa Kayumbu, mu gihe uwayoboraga uyu Murenge yajyanwe kuyobora uwa Ngamba, naho uwari uhari by’agateganyo agarurwa mu karere.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee avuga ko gusubiza mukazi Niyobuhungiro Obed bikurikije amategeko kuko yagizwe umwere n’urukiko ku byaha yari akurikiranweho, avuga kandi ko azahabwa ibyo amategeko amuteganyiriza byose mu gihe yari amaze atari mu kazi.

Gitifu Niyobuhungiro, yabwiye intyoza.com ko yishimiye kugaruka mu kazi kandi ashimira ubushishozi bw’ubutabera bwasanze ko arengana bukamugira umwere ku byaha yashinjwaga. Avuga ko bigoye gusobanura amarangamutima ye. Ati “ Umva, hari igihe umuntu abura amarangamutima akoresha mu gusobanura ibyishimo afite. Imana yabikoze twagarutsemo”.

Tariki 13 Ugushyingo 2020 nibwo ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB bwataye muri yombi Niyobuhungiro Obed wari Gitifu w’Umurenge wa Ngamba, aho yashyikirijwe ubutabera ashinjwa ibyaha bifitanye isano na Ruswa ndetse no kunyereza umutungo.

Gitifu Sam ibumoso( yajyanwe Ngamba), Obed iburyo yashyizwe Kayumbu.

Ntabwo icyo gihe yafashwe wenyine, ahubwo yafatanwe na DASSO uhagarariye abandi ku rwego rw’Umurenge ndetse n’uhagarariye inkeragutabara ku rwego rw’Umurenge, aho bose baregwaga kunyereza amabuye y’agaciro byavugwaga ko bafatanye umuturage, ndetse bakaregwa ko banahawe Ruswa ngo bayanyereze.

Soma hano inkuru bijyanye;Kamonyi: Gitifu w’Umurenge wa Ngamba, Dasso n’ukuriye Inkeragutabara batawe muri yombi

Nyuma y’amezi atatu bafashwe ndetse bagafungwa, bakaburana ku byaha bashinjwaga, Gitifu Obed Niyobuhungiro hamwe n’abo baregwaga hamwe bose bagizwe abere n’urukiko, bakaba basubijwe mu mirimo yabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →