Kamonyi: GS Remera Rukoma bibutse abari Abarimu, Abanyeshuri n’Abakozi bishwe muri Jenoside 1994

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera Rukoma ruherereye mu Karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 15 Kamena 2022 bibutse ku nshuro ya 28 abari Abarimu, Abanyeshuri n’Abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. By’umwihariko abanyeshuri biga muri iki kigo, basabwe guharanira kuba umwe, bakaba abahamya bo kuvuga no kwerekana ukuri kutagoretse kw’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanyomoza abashaka kuyagoreka.

Mu butumwa bwatanzwe na Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma ari nawe wari umushyitsi mukuru, yibukije abitabiriye “Kwibuka” ko ari inshingano ya buri wese kurwanira ishyaka I Gihugu no guharanira ko ibyabaye bitazongera, asaba buri wese kurwanya uwo ariwe wese washaka kuzana amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

By’umwuhariko, yasabye abanyeshuri ari nabo bakiri bato, Urubyiruko n’amaboko y’Igihugu ko bakwiye guhagarara gitwari, bagaharanira kuba umwe. Ati“ Icyo nshaka kubwira aba banyeshuri ari nabo njyewe mbona umuntu akwiye kugira ibyo atuma, kubera ko bamwe turimo turabyina tuvamo, amateka barayumva, bafite n’amahirwe yo kuyabwirwa neza atagoretse kuko hari abayigishijwe agoretse. Ubwo bumva amateka meza y’Igihugu turimo ubu, bakumva amabi twabayemo, ni bahaguruke baharanire kuba umwe”.

Akomeza ati“ Nta mwarimu uzabigisha ivangura, haba hano muri secondaire( mu yisumbuye), haba no muri Kaminuza. Nta n’ahantu uzajya mu nama ngo wumve Discour( imbwirwaruhamwe) nk’iza Mugesera zivangura Abanyarwanda, ahantu honyine ushobora kuzasanga akantu k’ivangura, ni“ Iwanyu mu rugo”. Aha Kabiri ni kuri za mbuga nkoranyambaga. Ndagira rero ngo mbasabe muhaguruke dufatanye kurwanya no kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi“.

Nkurunziza Jean de Dieu

Nkurunziza, yabasabye guhagarara gitwari, ugize aho yumva ibimeze nk’ibyo by’amacakubiri, ipfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, haba mu muryango n’ahandi amenye kuvuga“ Oya”, agire ati “ twahisemo kuba umwe” nkuko abana b’inyange babikoze.

Yabasabye kandi gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu kwerekana ibyiza Igihugu kimaze kugeraho, kugaragaza ukuri kw’ibyabaye no gutinyuka ku kuvuga bemye kandi bafite ishema ryo guhamya ko ari Abanyarwanda bashyize hamwe, babwira abahakana, abapfobya n’abandi bagamije gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda inyuma. Yabibukije kandi ko guhangana neza ari ukugaragaza ukuri kw’ibyabaye.

Aaron Ruhigande, Umuyobozi wa GS Remera Rukoma 

Ruhigande Aaron, Umuyobozi wa GS Remera Rukoma mu ijambo rye, yavuze ko Kwibuka Abarezi, Abanyeshuri ndetse n’Abakozi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zabo kuko aba ari umwanya mwiza wo “kubazirikana, kubasubiza icyubahiro bambuwe mu gihe bicwaga”.

Agira kandi ati“ Ku bibuka ni ukugira ngo tugire umwanya w’Umwihariko, dufatanye n’abarezi ndetse n’abanyeshuri gutekereza ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu, tukayigiraho bikadufasha kubaka u Rwanda twese twishimira kubamo! U Rwanda ruzira amacakubiri, u Rwanda ruzira Jenoside”.

Yakomeje avuga ko mu bibukwa muri iki kigo harimo; Abarezi icumi(10), Abari abakozi bakoraga imirimo itandukanye mu kigo batatu(3) ndetse n’abari Abanyeshuri barindwi(7) bamaze kumenyekana. Avuga ko hakomeje ikusanyamakuru ngo hamenyekane n’abandi.

Aaron Ruhigande, yashimangiye ko igikorwa cyo kwibuka kizahoraho ku bari Abanyeshuri, Abarimu n’abakozi b’iki kigo. Ati“ Umuryango mugari wa GS Remera Rukoma, uzakomeza kwibuka no kuzirikana abo bose, kandi nti bazigera basibangana mu mitima yacu. Tuzahora tuzirikana Ubutwari, Ubusabane n’Umutima mwiza bagiraga”.

Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi yibukije ko mu gihe GS Remera Rukoma bateguye iki gikorwa cyo kwibuka abari Abarezi, Abanyeshuri n’Abakozi ndetse n’abandi bose bari baje kuhashakira ubuhungiro, ko ari umwanya wo kongera gutekereza ku mateka mabi n’inzira y’umusaraba Abatutsi banyujijwemo bicwa urw’agashinyaguro, buri wese agaharanira ko ibyabaye bitazongera.

Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi

Yasabye kandi ko ibyo bikwiriye ko buri wese agira isomo abikiramo by’umwihariko ku bakiri bato, bagaharanira kurwanya ikibi n’uwo ariwe wese washaka gusenya Ubumwe Abanyarwanda bamaze kubaka, ashaka kugarura amacakuburi, ihakana no gupfobya Jenoside.

Benedata, yibukije ko Abarokotse Jenoside bafite ibikomere, ko kandi abo kubakomeza, kubomora ibyo bikomere nta bandi ari buri umwe wese. Yavuze ko nubwo Ababyeyi, Abana, Inshuti n’Abavandimwe bishwe batagaruka, ariko ko Igihugu gihari kugira ngo gifashe abasigaye mu buryo bwose. Avuga kandi ko imbaraga za buri umwe zikenewe.

Yibukije abakiri bato ko aribo mbaraga z’Igihugu, aribo mizero, aribo kandi bazusa ikivi kitushijwe. Yabwiye Abanyeshuri aribo rubyiruko ko mu gihe bumva amateka aganirwa ari umwanya mwiza wo kumva no kuzirikana ko adakwiye gusibangana, ko ahubwo bakwiye kurwana ishyaka ryo guhangana n’abashaka kuyagoreka.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari Abarimu, Abanyeshuri n’Abakozi b’Urwunge rw’Amashuri-GS Remera Rukoma, bashimiye cyane Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikagarurira ibyiringiro byo kubaho Abarokotse Jenoside. Bashimira kandi Ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje kubaka mu buryo bwose Abarokotse Jenoside. Muri uku kwibuka kandi, hasabwe ko amazina y’amanyeshuri bishwe yakwandikwa mu Kigo ahasanzwe handitse ay’abari Abarimu n’abandi bakozi.

Umwe mu bize muri iki kigo mbere ya Jenoside akaba yaranahahungiye muri Jenoside, yavuze inzira y’Umusaraba banyuze n’urwango bagirirwaga bakiga.

Uyu muhanzi akaba n’umwe mu bize muri iki kigo, niwe watanze ubutumwa mu ndirimbo.

Uru rwibutso rwanditseho amazina y’abari Abarimu n’Abakozi, ruri ukinjira mu kigo, hasabwe ko harebwa uko n’amazina y’abari Abanyeshuri yongerwa ho.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →