Kamonyi: Guverineri Kayitesi ati“ Dutegereje ko uruganda rw’ikigage rukoreshwa icyo rwashyiriweho”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, kuri uyu wa 04 Kanama 2020 yasuye uruganda rw’Ikigage-SPIC rwubatse mu Murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi, rukaba ruhuriweho n’uturere 8 tugize iyi Ntara. Avuga ko nubwo rwatinze gutangira gukora, aho imirimo igeze ngo haratanga icyizere cya vuba mu gukora icyo rwashyiriweho.

Mu rugendo rwa Guverineri Kayitesi mu karere ka Kamonyi, ari narwo rwa mbere ahagiriye kuva yahabwa inkoni y’ubutware, mu bikorwa yasuye harimo n’uru ruganda rw’Ikigage-SPIC rutegerejwe igihe kuko ubuyobozi bwarwo bwari bwijeje abanyakamonyi n’abandi muri rusange bategereje ikigage ruzakora ko mu kwa kane k’uyu mwaka wa 2020 rwagombaga gusohora ikigage cya mbere ku isoko.

Ntirenganya Alphonse, ukurikirana imirimo y’uru ruganda kugeza rutangiye gukora, yabwiye intyoza.com ko imirimo yo gutangira itabashije gukundira igihe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ingendo hirya no hino zihagarara, bikagira ingaruka ku bikoresho byagombaga kuva hanze.

Ntirenganya asobanurira Guverineri Kayitesi byinshi kuri uru ruganda rw’ikigage-SPIC.

Avuga ko ibyo bikoresho nubwo byari bike, ariko ngo nibyo byari bikenewe ngo rutangire imirimo. Gusa na none ngo nyuma yo gufungura ingendo hari bimwe bamaze kwakira ndetse byageze mu ruganda, ibindi nabyo ngo biri mu nzira ku buryo bizeye ko bihagera vuba, bityo mu gihe kitarenga amezi abiri cyangwa se kitanagera bagatangira.

Nyuma yo gusura no kwibonera imashini n’ibindi bikoresho byageze mu ruganda, nyuma kandi yo gusobanurirwa byinshi ku mirimo irimo gukorwa n’ibisigaye, Guverineri Kayitesi avuga ko yijejwe ko ikigage cya mbere kiragera ku isoko ukwezi kwa cyenda kutararangira. Ariko kandi akagira ati“ Twanejejwe n’aho bigeze, dutegereje ko uruganda nyine rutangira rugakora icyo rwashyiriweho”.

Amwe mu macupa azashyirwamo ikigage.

Kuba abaturage bahinga amasaka bakundaga kugirana ikibazo n’ubuyobozi kuko kenshi ibyo bengaga byashidikanywaga mu buziranenge bwabyo, Guverineri Kayitesi avuga ko uru ruganda ruje gukemura byinshi ariko kandi ngo; inyungu ikomeye kandi ya mbere y’uru ruganda ikaba iri ku muturage uzabona ibyo kunywa byizewe kandi byujuje ubuziranenge. Avuga kandi ko abaturage b’abahinzi b’amasaka ndetse n’ibigori bazabona isoko ry’umusaruro bejeje kuko uzakenerwa ari mwinshi, ariko kandi bakaba bazanabona akazi bakarushaho kwiteza imbere.

Utugunguru tuzashyirwamo ikigage, ushaka kukagura akagatwara ariko cyashira akakagarura. Hasi hapfumuye hazajya robine y’aho kinyuzwa.
Bimwe mubikoresho biri mu ruganda.

Ahanyura imifuniko y’amacupa ashyirwamo ikigage.
Abayobozi nyuma yo gusura uruganda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →