Kamonyi: Hagiye kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’umukino wa Rugby

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse avuga ko babonye umuterankunga uzabafasha kubaka ikibuga cyo gukiniraho imikino ya Rugby, ko ndetse ibisabwa byose bimaze kuboneka ku kigero cya 80% birmo n’ubutaka bwo gushyiramo iki kibuga mu karere ka Kamonyi.

Bwana Kamanda Tharcisse, ibi yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gashyantare 2022 nyuma yo gusoza irushanwa ryateguwe k’ubufatanye bw’ikipe ya 1000 Hills RFC A, aho iyi kipe ari nayo yegukanye iri rushanwa itsinze ikipe ya Muhanga Thunders RFC ku manota 7-5, umukino wabereye ku kibuga cya Cercle sportive de Kigali.

Yagize ati’ Ishyirahamwe ryacu nta kibuga tugira cyo gukiniraho amarushanwa yacu ndetse na mpuzamahanga, ariko twamaze guhabwa ubutaka bungana na hegitari 3 zo gushyiraho ikibuga. Buherereye mu karere ka Kamonyi ndetse turashimira aka karere kabuduhaye kandi ibyibanze bibanziriza iyubakwa bigeze kuri 80%, n’abaterankunga bo kudufasha bariteguye kubaka ikibuga mpuzamahanga cyajya gikoreshwa mu marushanwa atandukanye dutegura”.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yagarutse ku marushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe avuga ko hashize igihe kirekire amarushanwa yarahagaze kubera ibihe bya COVID-19.

Yagize ati” Tumaze igihe kirekire tudakina kubera icyorezo cya COVID-19, ariko nibura imikino yagarutse ubuzima bwagarutse. Iyi mikino iduhaye indi shusho kubera ko hashize igihe kirekire tudakona amarushanwa yaba ay’imbere mu gihugu cyangwa ayo hanze. Tugiye gutumiza inteko rusange tubiganireho dutangire gukina kandi ndumva ari vuba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye intyoza ko imikoranire y’aka karere n’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby igeze kure ndetse vuba aha ibikorwa bitangira. Anongeraho ko hazanashyirwaho ibindi bikorwa bizajya bifasha abaturage gukora siporo. Yemeza ko iki kibuga kizubakwa mu murenge wa Gacurabwenge inyuma y’ibiro by’akarere.

Kamanda, avuga ko hamwe mu ho bakura abakinnyi ari mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, aho yose ategura abakiri bato bakina umukino wa Rugby. Anavuga ko barimo bateganya gutegura irushanwa rihuza abiga muri Kaminuza na IPRC mu Rwanda. Avuga kandi ko hari gahunda ya TAG Rugby, aho kugeza ubu bakorana n’ibigo bitandukanye by’amashuri abanza 70 ndetse n’ibigo 60 by’amashuri yisumbuye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →