Kamonyi: Hakenewe abajyanama ku bangavu baterwa inda zitateganijwe

Abakora mu burezi ndetse n’ubuzima barasaba ko ibigo by’amashuri bikwiye kugira abajyanama baba hafi y’abangavu baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure kugirango babafashe gukomeza kwiyubaka no gutegura ejo habo heza. Si ikibazo gusa ku bigo by’amashuri, ahubwo n’abandi mu miryango bahuye n’iki kibazo, byagaragajwe ko bakeneye abajyanama babaherekeza nyuma y’ibyo baba bahuye nabyo bishobora kubangiriza ubuzima batabonye ubitaho.

Ibi babitangaje ubwo hasozwaga igikorwa cyateguwe n’Ikigo giharanira Uburenganzira no guteza imbere Ubuzima, Health Development Initiative (HDI) hagamijwe gusobanura ingingo ziri mu itegeko zitanga uburenganzira bwo kuba uwatewe inda atabishaka yayikuramo.

Uwihanganye Gaudance, umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu mu nama y’abagore mu murenge wa Runda, avuga ko izi ngingo ziri muri iri tegeko ari nziza ariko ko aba bana bazafashwa gukuramo inda bazasigarana ibibazo bitandukanye byo kwiheba n’ibindi.

Yagize ati” Nibyo izi ngingo zemerera abangavu batewe inda bakiri bato n’abandi bafashwe ku ngufu kuzikurirwamo, ariko nkuko tubizi ubuzima bwabo buba bwajemo ibibazo ndetse bikabaviramo ibikomere. Kugira ngo tubafashe neza nuko bakeneye abantu bo kubitaho ndetse bakigishwa uko bagomba kurenga ibi bikomere baterwa no guterwa inda bakanagaruka ku mashuri bakitabwaho neza n’undi muntu ubifitiye ubushobozi”.

Yumba Jean Paul, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Kamonyi avuga ko aba bangavu baterwa inda bahura n’ibibazo bitandukanye mbere ndetse na nyuma yo guterwa inda, ko uwabyaye cyangwa uwakuriwemo inda bakwiye kujya bagira ababa hafi bakabaganiriza ndetse bagafashwa kurenga ibyababayeho.

Yagize ati” Nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye n’izi ngingo zo kubafasha gukurirwamo inda, haba nyuma yo kubyara cyangwa gukurirwamo inda usanga bagira ibikomere byihariye bizasaba ko bagira abababa hafi bakabigisha, babafasha kurenga ibyababayeho bagategura ejo habo heza kuko bigishijwe guhangana n’ihungabana”.

Mporanyi Théobald, Umujyanama muri HDI akaba n’impuguke mu bijyanye n’ubuzima  avuga ko mu Rwanda gukuramo inda bihanwa n’amategeko, ariko ko hari aho ingingo ziteganya irengayobora, uburyo uwatewe inda ashobora kuyikurirwamo kubera ko byemejwe n’inzego bireba zirimo iz’ubutabera n’ubuvuzi.

Ati“ Ubusanzwe gukuramo inda bihanwa n’amategeko yu Rwanda biciye mu ngingo ya 123 n’iya 124 y’igitabo cy’ibyaha kikanagena ibihano, zerekana ko ukuyemo inda akabihamywa n’urukiko ahanwa. Ariko ingingo ya 125 ikaza itanga irengayobora ivuga ibice bitanu bibuza uburyozwacyaha ku muntu wakuriwemo inda ku buryo bwemewe akaba yayikurirwamo”.

Akomeza avuga ko aba bangavu bahura n’ibibazo bakiri bato bakomeza gufashwa ariko habonetse abo kubitaho by’umwihariko byafasha umuryango gukomeza kugira ubuzima bwiza kuko hari igihe usanga hari abongeye kugwa mu bishuko bagatwara izindi nda bakiri muri ya myaka micye.

Muri ibi biganiro byabaye iminsi 4, haganirijwe abakora umwuga w’uburaya, abangavu babyaye imyaka itaragera kuri 18, hanaganirijwe kandi abayobozi b’ibigonderabuzima, abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake, abayobozi, abari muri Komite z’inama y’igihugu y’abagore n’abari bahagarariye imirenge ku ngingo zemerera abatewe inda kuzikurirwamo bikorewe ku bitaro byemewe na Leta n’amavuriro yigenga yemewe na Leta kandi biri ku rwego ruvugwa mu itegeko.

Muri iyi ngingo y’ 125 yemerera abangavu n’abakobwa gukurirwamo inda mu gihe bafashwe ku ngufu, mu gihe uwatewe inda atarageza ku myaka y’ubukure, mu gihe iyo nda yayitewe nuwo bagira icyo bapfana ku gisanira cya 2, kuba inda atwite ishyira ubuzima bwe mu kaga ikaba yanamuhitana, kuba usaba gukurirwamo inda yarashatse umugabo ku ngufu.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →