Kamonyi: Hari Amagambo/imvugo n’ibikorwa byibasira Abarokotse Jenoside mu bice bitandukanye

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo hasozwe icyumweru cy’icyumamo, hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kamonyi hagaragaye imvugo cyangwa amagambo n’ibikorwa byibasira Abarokotse Jenoside. Mu Murenge wa Runda hatemwe inka( biracyari urujijo kuri nyira yo), mu gihe uwa Kayumbu, Nyarubaka na Rugalika haboneka amagambo atari meza arimo n’inyandiko(taragite) itazwi nyirayo.

Amakuru agera ku intyoza.com aturuka mu baturage mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kamonyi, aho kandi yemezwa n’ubuyobozi bwa Ibuka muri aka karere, ni ay’uko kuva hatangiye icyumweru cy’icyunamo taliki 07 Mata 2022 kugera ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Mata 2022 mu mirenge ya Runda, Kayumbu, Rugalika na Nyarubaka ariho hari hamaze kumenyekana ibikorwa n’amagambo byibasiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa i Runda harashidikanywa niba inka yatemwe ari iy’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ( turacyakurikirana amakuru neza).

Nkuko byemezwa na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ko mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyabitara hari inka( inyana) y’umuturage bivugwa ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemwe ku ijosi n’abantu bataramenyekana( Gusa amakuru mashya agera ku intyoza.com ni uko nyuma hari andi makuru yabonetse ko uyu muturage ashobora kuba atararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi), hari gushakishwa amakuru mpamo.

Mu Murenge wa Kayumbu, ho ni urupapuro( Taragite) rwanditswe n’umuntu utarabasha kumenyekana, aho rwasanzwe mu rugo rw’uwarokotse Jenoside rurimo amagambo cyangwa se imvugo zibasira abarokotse Jenoside, zibiba urwango n’amacakubiri.

Izindi mvugo cyangwa se amagambo byagaragaye mu Murenge wa Nyarubaka ndetse na Rugalika, ariko ho biracyakurikiranwa neza ngo harebwe nyirizina ibyavuzwe urwego byashyirwamo, ntabwo biremezwa ngo hanamenyekane neza aho bihererezwa.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi,  Benedata Zacharie asaba Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye Kamonyi n’ahandi ko mu bihe nk’ibi bitoroshye, bigoye bakwiye gukomera no gukomezanya birinda Guheranwa, ahubwo bagaharanira kwiyubaka, ari nako asaba Abanyakamonyi muri rusange kuba Umwe no kwirinda icyo aricyo cyose cyaganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside aho yava ikagera n’uburyo ubwo aribwo bwose yagaragaramo.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →