Kamonyi : Ibiyobyabwenge ku isonga mu bihungabanya umutekano

Urugendo intumwa za rubanda zagiriye muri kamonyi zasanze ibyaha byinshi bishingiye ku biyobyabwenge.

Intumwa za rubanda zigize komisiyo y’inteko ishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya Jenoside urugendo rwazo mu karere ka kamonyi kuri uyu wa 3 Gashyantare 2016 rwibanze kuri sitasiyo ya polisi ya runda n’ikigo ngororamuco cya Kayenzi ( Transit center)

Polisi isobanurira Intumwa za rubanda ibirebana n'imikorere yayo
Polisi ikorera Kamonyi isobanurira Intumwa za rubanda ibirebana n’imikorere yayo

Kuri Sitasiyo ya Polisi Runda, batambagijwe ibice bitandukanye byaho polisi ikorera berekwa uburyo bakira abantu, uko bagerageza gukemura ibibazo by’abaturage, ibyaha bigaragara mu karere.

Uburenganzira bw’abafungwa, isuku, imibereho nuko amategeko yubahirizwa nibyo byagenzaga cyane izi ntumwa za rubanda aho zari ziherekejwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Nkuko byagaragajwe n’ubuyobozi bwa Polisi mu karere , sitasiyo ya Runda ngo niyo nini mu karere ikaba ari nayo yakira abaturutse hirya no hino muyandi ma sitasiyo agera ku 8 baba abafashwe na polisi, ab’urukiko ndetse na Parike.

Ibiyobyabwenge by'urumogi rwafashwe
Ibiyobyabwenge by’urumogi rwafashwe

Ibyaha byiganje nkuko byagaragajwe, kwisonga haza ibiyobyabwenge cyane urumogi ari nabyo ntandaro y’umutekano muke no guteza ibindi byaha birimo ubujura , gukubita no gukomeretsa n’ibindi.

Depite Kayitare Innocent aganira n’intyoza yavuze ko urugendo rwabo bishimiye ibyo basanze ngo kuko uretse ko amazu polisi ikoreramo ashaje ngo kubijyanye no kwakira no gufunga abakurikiranwa basanze uburenganzira, Isuku , amategeko, imibereho byubahirizwa.

Agira ati “ abafungiye yo twabonye byubahirije amategeko , rwose twabishimye kuko bose twababajije”. yaba polisi baba ubushinjacyaka byaba n’urukiko twabonye ibisabwa byubahirizwa kandi bikorwa neza.

Ikigo ngororamuco cya kayenzi cyasuwe, abadepite bavuga ko mu bana18 bahasanze usanga abenshi barafashwe kubera urugomo baterwa no kunnywa ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi.

Intumwa za rubanda zivuga ko aba bana basanze babayeho neza , ngo baraganirizwa bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe ngo ariko kandi n’ibibagenerwa ku mibereho hamwe n’isuku ngo basanze byose bimeze neza.

Intumwa za rubanda zisuzuma ibyangomwa by'abafunze
Intumwa za rubanda zisuzuma ibyangomwa by’abafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Runda

Intumwa za rubanda zasabwe gukora ubuvugizi hakajyaho amande menshi cyange ngo kuko ubu amategeko ahari aha benshi mu banyarugomo, abajura n’abandi kwidegembya no gukora ibyaha ngo kuko afungwa amezi atarenga atatu akarekurwa bityo bigatera impungenge mu kuba abaturage bashobora kubibona mo kudahana bakaba bakwihanira.

Intumwa za rubanda zari muri uru ruzinduko ni Depite Kayitare Innocent , Depite Mukakanyamugenge Jacqueline , Depite Bamporiki Eduard , Depite Mukayisenga Francoise hamwe na Maska Zainabo umukozi w’inteko akaba umunyamategeko.

Munyaneza Theogene

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →