Kamonyi-Igitondo cy’Isuku: Ubuyobozi bwakebuye abimitse umwanda mu mwanya w’Isuku

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi hamwe n’inzego z’ubuyobozi bakorana umunsi ku wundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022 bifatanije n’abaturage bo mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto ihuriweho n’umurenge wa Rugalika na Runda, mu gikorwa cyiswe” Igitondo cy’isuku”. Bakoze isuku mu bice bitandukanye by’iyi santere, abaturage basabwa kutimika umwanda, ahubwo buri wese isuku akayigira umuco aho atuye, ahamwegereye n’aho agenda .

Gahunda y’Igitondo cy’isuku, muri aka Karere ka Kamonyi imaze imyaka hafi itatu yaragiyeho, ariko hari hashize igihe ibikorwa by’isuku biyigize byarasinziriye kuko bitari bigikorwa. Bimwe mu byitabwaho, birimo kuba abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere buri wa Kabiri w’icyumweru mbere y’indi mirimo babanzaga kujya hirya no hino cyane mu isantere z’ubucuruzi n’ahakunda guhurira abantu benshi, bagakorana isuku, bagashishikariza abaturage kuyigira umuco kuko bavuga ko“ Isuku ni Isoko y’Ubuzima”.

Bamwe mu bacuruza muri iyi santere ya Nkoto bimitse umwanda mu mwanya w’Isuku.

Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu butumwa yahaye abitabiriye iki gikorwa cy’Igitondo cy’Isuku, yabasabye ko buri wese aho ari azirikana isuku, akayigira umuco haba iwe, ahamwegereye n’aho agenda hose.

Avuga ku mpamvu zatumye iki gikorwa cyongera kubyutswa, yagize ati” Igitondo cy’Isuku ni gahunda yari isanzweho mu karere ka Kamonyi, ariko uyu munsi navuga ko twayitangije bundi bushya, kuko ni ikibazo cy’isuku (nke) kimaze igihe kigaragara mu bugenzuzi( inspection) bumaze iminsi bukorwa, bakatubwira bati twabonye ahantu hasa nabi, hari imyanda, twabonye abana badakarabye. Ni ukuvuga ngo ni ubwo twari dufite gahunda y’igitondo cy’isuku, twavuze tuti reka twongere tuyishyiremo imbaraga, twongere tuyibutse abaturage!, yewe nabo bavuze ko batayiherukaga n’amande y’isuku batayaheruka”.

Uhagaze ku muhanda wa Kaburimbo ahakorwaga isuku ukareba munsi gato, usanganirwa n’umwanda.

Akomeza ati” Icyo tugamije mu kongera kubyutsa Gahunda y’Igitondo cy’Isuku ndetse tukaba dushaka no kugishyiramo imbaraga, ni ukugira ngo ibibazo by’isuku nkeya bigabanuke kandi dukore ubukangurambaga ku buryo bukoraho kuko iyo ukoze ibintu ku buryo buhoraho bigera aho bikaba umuco. Turifuza ko rero isuku iba umuco mu baturage b’akarere ka Kamonyi”.

Visi Meya Uwiringira, yongeye gukebura bamwe mu bafite ibikorwa mu isantere y’ubucuruzi ya Nkoto, abibutsa ko uko bagira isuku ari nako ababagana barushaho kwiyongera kuko nta muntu wakwishimira kugana umuntu asangana umwanda. Yahwituye kandi abacuruzi kuzirikana ko imyanda itamenwa ahabonetse hose, abasaba gukorana n’abashinzwe kuyitwara aho kuyishyira aho babonye hose.

Aha ni igihe bari mu isuku.

Bamwe mu baturage bakorera muri iyi Santere y’ubucuruzi ya Nkoto bitabiriye iki gikorwa, babwiye intyoza.com ko kongera kubyutsa gahunda y’igitondo cy’Isuku bituma buri wese yongera guhagurukira isuku, n’uwibagirwaga cyangwa se akigira mu bindi azajya mbere ya byose abanza Isuku kugira ngo na wa wundi utabihaga agaciro, atinye ko abayobozi ni baza ashobora kubibazwa ndetse akaba yacibwa amande.

Bavuga kandi ko uko bazagenda bamenyera, baganirizwa ndetse bashishikarizwa Isuku bizagera aho bikaba umuco, bikajya mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko hari abatabiha agaciro bitewe no kuba muri rwinshi cyangwa se kumva ko atari ikibazo cyane, ko rero ubwo ari gahunda ya rimwe mu cyumweru ihoraho ndetse izamo abayobozi, ababikerensaga bagiye kwishyira ku murongo.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda mu gitondo cy’isuku, abaturage baganiriye n’inzego zitandukanye.

Gahunda y’igitondo cy’isuku, nubwo muri aka karere ka Kamonyi imaze igihe, ibyakozwe bikaba ari ukongera kuyibyutsa, iki ni igikorwa kuri uyu munsi cyatangijwe mu turere twose tugize intara y’amajyepfo, aho buri karere kasabwe ko buri wa Kabiri w’icyumweru abayobozi ku rwego rw’Akarere bazajya bamanuka bakajya kwifatanya n’abaturage mu gukorana isuku, bityo mu Ntara y’amajyepfo isuku bakayimakaza, ikaba koko “Isoko y’Ubuzima”.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →