Kamonyi : Ihangana hagati ya apotre Liliane Mukabadege n’umugabo we ryatumye abakirisitu babo basohorwa aho basengeraga.

Ifoto Urusengero intyoza.com

Abakirisitu bo murusengero umusozi w’ibyiringiro riyobowe na apotre Liliane Mukabadege haba mu Rwanda no hanze yarwo , basohowe murusengero basengeragamo kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Nzeli 2015.
Uru rusengero  ruri mu murenge wa runda mu kagari ka Muganza ,nyuma yo kutavuga rumwe n’umugabo we Bizimana Iblahim unavuga ko ari umwungiriza w’umugore we ku buyobozi bw’itorero , yasohoye ibikorersho byose byakoreshwaga anavuga ko abirukanye burundu mu rusengeroko.

Pasiteri Bizimana Iblahim avuga ko abakirisitu aho basengeraga ari mu mutungo we bwite ko kuba hari ibyo bakoze kunzu ye yabibishyuye nkuko babyumvikanyeho mu masezerano bari baragiranye mbere yuko ahabatiza.
Abakirisitu bavuga ko iblahim atigeze yubahiriza amasezerano bagiranye yo kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni enye y,ibikorwa bakoze akaba ari nacyo cyabateye kwitabaza ubuyobozi bw’umurenge wa Runda nubwo bavuga ko ntacyo bwabamariye.

Ifoto Urusengero intyoza.comMunyandiko intyoza.com ifitiye kopi , bigaragara ko ayo masezerano bayagiranye ariko Iblahim we akavuga ko yayatanze akayaha ubuyobozi bw’itorero bukuriwe n’umugore we ko kuba batarayabonye atabibazwa.
Iblahim ,avuga ko yanagiye abaha integuza yo kuba bamuhaye ibye inshuro zigera kuri eshatu ariko bikabananira kubyubahiriza ariyo mpamvu yabasohoye mubye atitaye ku kuba umugore we abyemera cyangwa atabyemera.

Pasiteri Iblahim ashinja umugore we apotre Liliyane kuba inyuma y’ibi byose , kwitiranya umutungo w’urugo n’uwitorero,kudaha abakirisitu amafaranga yabo , kumuteza abakirisitu , gushaka kuyobora urugo nkuko ayobora itorero , kwikubira imirimo yose mu itorero , kuba atagarura imitungo y’urugo yinjiye mu itorero….
Apotre Liliyane Mukabadege mugihe yaganiraga n’intyoza.com , yavuze ko abakirisitu bafite ukuri , ko ahubwo yaba umugabo we ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda biyambaje babarenganyije bakirengagiza amasezerano ahari bagasohorwa mu rusengero.

Liliyane avuga ko ibyo umugabo we avuga atari ukuri ,ko atanakibarizwa mu itorero rye, ko ahubwo ngo yashinze irye bwite yise kwihana no Kwezwa , avuga ko umugabo atigeze agira amafaranga na make atanga muyo yemereye abakirisitu akanavuga ko we nk’umukozi w’Imana ataca ukuri kuruhande kandi abantu barengana.
Apotre Liliyane yemera ko amakimbirane ahari ndetse akavuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Runda bwagize uruhare mu karengane abakirisitu bakorewe n’umugabo we ngo kuko ubwo babwiyambazaga butigeze buha agaciro ikibazo cyabo ndetse bukirengagiza nkana ko uwo mutungo umugabo we avuga nawe awufiteho uruhare rungana nurwe.

Mwitiyeho gratien umukozi w’umurenge wa Runda ushinzwe irangamimerere na notariat ( Noteri ), ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’intyoza.com kubyo nk’ubuyobozi bavugwa ho yagize ati “ abakirisitu bararengana ariko biterwa nuko itorero ari iry’umugabo n’umugore ibibazo byabo bikaba bigira ingaruka kubayoboke. Ariya mafaranga n’ubundi yagombaga kuva mu mutungo w’umuryango , twashubije umugabo ibye tubagira inama yo kujya mu butabera”.
Ifoto Urusengero intyoza.com

One thought on “Kamonyi : Ihangana hagati ya apotre Liliane Mukabadege n’umugabo we ryatumye abakirisitu babo basohorwa aho basengeraga.

  1. Serupyipyinyurimpyisi February 8, 2017 at 1:04 pm

    None se turiya twana ko twikoreyeb intebe tuzijyanye he? natwo turakuramo ayatwo!!!!!!!!!!!?

Comments are closed.