Kamonyi: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahagurukije ubuyobozi

Akarere ka kamonyi kuri uyu wa 13 Gashyantare 2019 kateguye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kwamagana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu muryango muri rusange. Igikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira kitabirwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere no hirya no hino.

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mungo muri rusange, ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi bwagaragaje ko mu mwaka ushize wa 2018 abana 337 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda, mu gihe 39 bafite imyaka y’ubukure basambanijwe ku ngufu mu mezi 6 ashize.

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi yatangaje ko mu bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batewe inda ngo harimo n’abazitewe n’abo bafitanye amasano ya bugufi mu miryango. Avuga kandi ko mu bakurikiranywe kuri ibi byaha, abantu 40 aribo bamaze guhanwa n’amategeko, mu gihe hari n’abagikurikiranwa.

Kayitesi, avuga ko nubwo hari abakora ihohoterwa bamenyekana ariko ngo haracyari ibibazo bikomeye bituma amakuru atamenyekana bityo kurwanya no gukumira ibi byaha no guhana ababikoze bikagorana.

Agira ati” Haracyari ikibazo gikomeye cy’uko aba bana bafunguka bakaduha amakuru, bakatubwira ngo uwamuteye inda ni uyu ng’uyu. Iyo atavuze uwamuteye inda n’ubundi dukomeza ku mugumana, umukomokaho nawe ubwo ihohoterwa riba ryatangiye kuko ntashobora kubona umubyeyi. Turizera ko ubu bukangurambaga buzatugeza aho tubona amakuru nyayo abakoze ihohoterwa bose bagakurikiranwa n’amategeko.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi buvuga ko iki gikorwa cy’ubukangurambaga atari igikozwe rimwe gusa, ngo ni ikizakomeza ndetse kigakomereza mu miryango kuko ngo abakora ubu bukangurambaga babana n’abaturage umunsi ku munsi.

Uretse aba bakora ubukangurambaga mu buryo bwihariye ku bijyanye n’ihohoterwa, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari n’izindi gahunda za Leta zisanzwe zikorwa zijyanye no kurwanya ihohoterwa by’umwihariko ngo binyuze muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, mu nteko z’abaturage n’inama ubuyobozi bugirana n’abaturage aho ngo kurwanya ihohoterwa bihabwa umwanya ukomeye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →