Kamonyi: Ikigo cy’ubutaka cyaruhuye abaturage ugusiragira baka ibyangombwa

Ibiro bishinzwe ubutaka mu ntara y’amajyepfo, byaramanutse byegera abaturage byifashishije imodoka irimo ibiro n’abakozi bo gufasha abaturage.

Guhera kuri uyu wambere Taliki ya 13 kugera 17 Kamena 2016, abakozi bashinzwe iby’ubutaka mu ntara y’amajyepfo bari mu karere ka Kamonyi umurenge wa Runda aho bafasha abaturage mu gukemura ibibazo bitandukanye by’ubutaka no kubaha ibyangombwa.

Muyombano Syrvain, umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ntara y’amajyepfo, avuga ko begereye abaturage mu rwego rw’ubukangurambaga kuri Serivisi z’ubutaka.

Iyi ni imodoka irimo ibiro bifite buri kimwe gikenewe mu guha abaturage Serivisi.
Aha ni imbere mu modoka irimo ibiro bifite buri kimwe gikenewe mu guha abaturage Serivisi.

Muyombano agira ati:” Tugira icyumweru cyihariye kuri buri karere, dusobanurira abaturage ibijyanye n’imikoreshereze myiza y’ubutaka n’imitungire y’ibyangombwa muri rusanjye, ukeneye ibyangombwa asobanurirwa inzego agana n’icyo bisaba.

Akomeza avuga ko banerekana ko no gukora ibyangombwa atari ibintu bigoye ko ndetse umunsi umwe uhagije ngo ushaka ibyangombwa yujuje ibisabwa abashe kubitahana”.

Serivisi zirimo gutangirwa ku murenge wa Runda ni izigendanye no guha abaturage ibyangombwa kubabitaye, abatsindiye ubutaka mu nkiko bafite irangizarubanza, abasaba guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa, mbese muri rusanjye serivisi zose zirimo gutangwa usibye izijyanye no kugabanyamo ubutaka.

Hamwe mu hakirirwa baturage.
Hamwe mu hakirirwa baturage.

Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko iyi gahunda ije gufasha akarere no korohereza abaturage cyane ko nubwo basanganywe abakozi kugera ku rwego rw’uburenge ngo aha umuturage ari kuza agahabwa serivisi akeneye kandi agatahana icyangombwa.

Tuyizere, akomeza avuga ko muri iyi gahunda harimo no kwibutsa no gukangurira abaturage kumenya ko ubutaka butakwanditseho buba atari ubwawe.

Hacineza Deogratias, umuturage waganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com yaje gushaka ibyangombwa, avuga ko abona ubuyobozi bwabibutse ngo kuko igihe bari basiragiye mu karere bashaka ibyangombwa cyari kirekire.

Hacineza agira ati:” Hari hashize igihe kirekire, wagendaga bati iki nti cyuzuye uzagaruke, ejo ukagaruka gutyo, none hano nje rimwe kandi ibyambere babirangije ntegereje ibindi barimo bakora”.

Twagirayezu Mico Joseph, umuturage waje gushaka ibyangombwa aturutse mu karere ka Muhanga, avuga ko kimwe mubigora abaturage basiragira mu buyobozi harimo ko ahenshi usanga umunsi wagenewe igikorwa ari umwe mu cyumweru, bityo waba usubijweyo rimwe bigasaba gutegereza ikindi cyumweru cyangwa utaboneka ukazategereza undi munsi kandi iyi ari service ikenerwa cyane n’abaturage.

Twagirayezu, avuga ko umunsi umwe aje, ibyangombwa bye byakiriwe ndetse bakamuha icyizere ko nyuma y’isaha imwe araba abibonye mugihe yari amaze amezi atari make asiragira.

Muyombano, umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ntara y’amajyepfo, avuga ko igikorwa bakoze n’izindi nzego ngo zagombye kureberaho zikamanuka zikegera abaturage mu mirenge, mutugari bakakira ibibazo kandi bakabikemura badategereje ko umuturage ariwe iteka ugomba gusanga ubuyobozi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →