• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi/GIMI: Barishimira ikorwa ry’Umuhanda wari umaze guhinduka nk’inzira
14/10/25
Kamonyi-Kayenzi: Kirazira ko ducika intege, INKOTANYI ni urugero rw’ibishoboka-Gitifu Nsengiyumva
14/10/25
Kamonyi-Rugalika: Mwahamagariwe gukora, kurera Abana Igihugu cyifuza-Visi Meya Marie Josée Uwiringira

Kamonyi: Imibare y’abanyoye ikigage bakajyanwa mubitaro yageze ku bantu 33

Umwanditsi
August 23, 2019

Imibare mishya y’abanyoye ikigage yageze ku bantu 33 bajyanwe kwa muganga. Abantu 14 baravuwe barataha, mu gihe 19 aribo baraye mu bitaro harimo 3 bakirwariye mu bitaro bya Remera Rukoma na 16 baraye mu kigo nderabuzima cya Musambira. Iyi mibare mishya n’itangazwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Musambira muri iki gitondo cya tariki 23 Kanama 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Mpozenzi Providence ahagana ku I saa tatu n’igice z’uyu wa Gatanu Tariki 23 kanama 2019 nibwo yahamirije intyoza.com ko imibare yari yatangajwe y’abantu 17 banyoye ikigage kikabagwa nabi kugeza ubwo bagiye kwa muganga yazamutse ikagera ku bantu 33.

Gitifu Mpozenzi, avuga ko muri iyi mibare abantu 14 bavuwe bakarara batashye mu gihe muri iki gitondo bitegura gusezerera abandi bantu 10 barwariye mu kigo nderabuzima cya Musambira. Bivuze ko mubaharwariye harasigaramo abantu 6 gusa.

Kugera ku Isaha y’I saa tatu n’igice tuvugana n’umuyobozi w’Umurenge wa Musambira, ngo nta murwayi mushya wari wakabonetse. Batatu baraye mu bitaro bya Remera-Rukoma baracyariyo. Turacyagerageza gushaka kumenya uko abakirwariye muri ibi bitaro bya Remera-Rukoma bamerewe.

Soma inkuru igusobanurira neza uko ikibazo kimeze hano: Kamonyi: Abantu 17 bari mubitaro bazira “Ikigage”

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5889 Posts

Politiki

4140 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1020 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

147 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga